RFL
Kigali

Amasezerano ya Niyomugabo Jean Claude yateje ubwumvikane bucye hagati ya AS Kigali na Heroes FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2019 10:49
0


Tariki 12 Ugushyingo 2018 ni bwo INYARWANDA yashyize hanze ubushakashatsi ku bijyanye n’ibibazo abakinnyi b’umupira w’amaguru bahura nabyo ahanini bishingiye ku masezerano baba bafitanye n’amakipe. Kuri ubu imwe muri izo ngingo niyo yabaye kuri Niyomugabo Jean Claude.



Niyomugabo Jean Claude kuri ubu yahuye n’ikibazo cyo kuba amasezerano afite muri AS Kigali adahura n’ayo Heroes FC izi yari afite kuko ngo Heroes FC bari bazi ko yasinye imyaka itatu (3) ariko AS Kigali ikaba yaranditse imyaka itanu (5).

Niyomugabo Jean Claude kuri ubu abarwa nk’umukinnyi, myugariro wa AS Kigali, umukinnyi uri mu bahagaze neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse uherutse no kwigaragaza mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019.


Niyomugabo Jean Claude myugariro w'ibumoso muri AS Kigali

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo INYARWANDA yaje kumenya ko amasezerano uyu mukinnyi afite muri AS Kigali yatangiye guteza impagarara hagati y’abayobozi ba AS Kigali, Heroes FC ndetse n’uwuhagarariye Niyomugabo Jean Claude. Nyuma yo kumenya ibi, twegereye Museveni Robert uhagarariye Niyomugabo Jean Claude akaba ari mukuru we ndetse akaba magingo aya ari umutoza mukuru wa Heroes FC ihatana mu cyiciro cya kabiri.

Museveni Robert avuga ko Niyomugabo yaje muri AS Kigali nk’intambwe ya mbere y’iterambere ry’umukinnyi kuko biba bishimishije ko umukinnyi yava mu cyiciro cya kabiri akajya mu cyiciro cya mbere. Gusa ngo ibyakurikiye ntabwo bishimishije kuko ngo nka Heroes FC bari bumvikanye ko asinya imyaka ibiri (2) ariko ngo baje gusanga AS Kigali yaranditse imyaka itanu (5), ikintu kiri guteza ubwumvikane bucye hagati y’impande zombi.

“Ubundi Niyomugabo yaje muri AS Kigali yarabengutswe na Eric Nshimiyimana. Icyo gihe twagiye ku mujyi wa Kigali, Nshimiye Joseph ni we wari umunyamabanga. Nyuma bashaka ko bamuha umwaka umwe w’amasezerano ntitwabyemera ahubwo tuza kumvikana ko asinya imyaka itatu, bitewe nuko yashakaga kwikinira turamureka arasinya”. Museveni


Niyomugabo Jean Claude ni umwe mu bakinnyi beza bari muri shampiyona

Museveni yakomeje agira ati” Yakomeje kuba umukinnyi wa AS Kigali agenda azamuka kugeza mu gikombe cy’Agaciro 2018 ubwo Eric Nshimiyimana yari atangiye kumwizera. Icyadutunguye bahise baduhamagara baratubwira ngo kopi y’amasezerano y’imyaka itatu yabuze bityo ngo barashaka ko twakora andi. Twaje kubyoroshya twumvikana ko yasinya ibiri (2). Ahantu byatubabarije ni uko bafashe iyo myaka itatu yabuze bagahita bayiteranya n’iyo ibiri bihita biba imyaka itanu (5)”. Museveni


Museveni Robert umutoza mukuru wa Heroes FC akaba mukuru wa Niyomugabo Jean Claude

Museveni Robert uvugira Niyomugabo Jean Claude akaba mukuru we ku babyeyi bombi, avuga ko kugeza ubu AS Kigali ikinisha Niyomugabo nk’umukinnyi wasinye imyaka itanu mu buryo atazi nk’umukozi n'ubwo ngo iyi kipe y’umujyi nta n’amafaranga batanze yo kumugura muri Heroes FC (Recruitment Fees).

Komezusenge Daniel umunyamabanga mushya wa AS Kigali yemereye INYARWANDA ko icyo kibazo gihari kandi ko kitanagoye kuko ngo hari inyandiko yasanze zigaragaza ko Niyomugabo Jean Claude yasinye imyaka itanu (5) muri AS Kigali.

“Ikibazo cya Niyomugabo ndakizi. Ni umukinnyi wacu kuko mu masezerano dufite harimo imyaka itanu (5), ubu amaze ibiri (2) hakaba hasigaye indi myaka itatu (3). Ikibazo Heroes FC ifite ntabwo mbasha kucyumva gusa icyo nzi cyo ni uko bavuga ko batarabona indezo, nari nababwiye ko babitumenyesha mu buryo bwemewe hanyuma turebe. Nari ntaramenya mu by’ukuri uko Niyomugabon yaje, naje gushaka amakuru nsanga bagomba kubiduha mu buryo bwiza tugacyemura ikibazo hatajemo imanza”. Komezusenge

Agaruka ku kijyanye no kuba amasezerano Niyomugabo yabanje gusinyana na AS Kigali yaraje kubura, Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru wa AS Kigali (Yasimbuye Nshimiye Joseph) avuga ko atabyemera ko amasezerano abura ahubwo ngo ibyiza nuko Heroes FC yazana ayo masezerano ifite atari imyaka itanu (5) bakaba bareba aho byapfiriye bakabikosora bitarindiriye ko bajya mu manza.

“Njyewe sinzi ukuntu amasezerano abura. Maze amezi abiri muri AS Kigali, nyuma yo kumenya icyo kibazo nagiye kureba amasezerano ya Claude (Niyomugabo) nsanga ni imyaka itanu (5). Ubwo niba hari indi y’imyaka ibiri bayizana tugasuzuma tukareba ahabaye ikibazo tukagikosora”. Komezusenge


Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru wa AS Kigali

AS Kigali itozwa na Masud Djuma ikomeje imyitozo inakina imikino ya gicuti muri gahunda yo kwitegura imikino ya shampiyona 2018-2019 igomba gukomeza kuwa 18 Gashyantare 2019. AS Kigali izacakirana na Musanze FC kuri sitade Ubworoherane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND