RFL
Kigali

Keddy Nsanzimfura na Nizeyimana bagize uruhare mu gufasha SC Kiyovu kunyagira Heroes FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/02/2019 20:23
1


Ikipe ya Kiyovu Sport yanyagiye Heroes FC ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti wahuzaga amakipe yombi ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019.



Muri ibi bitego birindwi (7) Kiyovu Sport yabonye, harimo bibiri (2) bya Keddy Nsanzimfura umukinnyi uri munsi y’imyaka 17 wari na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yari muri Tanzania ashaka itike y’igikombe cya Afurika mu 2018.


Nizeyimana Djuma ashoreye umupira 

Nizeyimana Djuma usanzwe ayoboye abafite ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere nawe yatsinzemo ibitego bibiri (2).


Nizeyimana Djuma yatsinze ibitego bibiri

Rwabuhihi Uwineza Aime Placide nawe yatsinze igitego cy’umutwe, Nshimiyimana Ibrahim abona ikipe mu gihe na Aoron Berrian Scarla umukinnyi mushya muri iyi kipe wavuye muri Liberia nawe yarebye mu izamu.



Rwabuhihi Aime Placide Uwineza nawe yatsinze igitego cy'umutwe 

Heroes FC itozwa na Museveni Robert wabonaga mu gice cya mbere bafite umupira mwiza basanzwe bagira wo guhana cyane bashaka aho batoborera bagana ku izamu. Ibi byaje gutuma binjizwa ibitego bicye mu gicye cya mbere kuko batsinzwe ibitego bibiri (2) mu gihe ibindi bitanu (5) byagiyemo mu gice cya kabiri.



Rachid Kalisa (Iburyo) abyigana ashaka uko yageza umupira aho ashaka 


Heroes FC yagize ikibazo mu gice cya kabiri yinjizwa ibitego bitanu

Mu busanzwe ikipe ya Heroes FC izwiho kwihagararaho imbere y’amakipe makuru ikaba yatsindwa ibitego bicye cyangwa bakanganya. Gusa ntabwo byakunze imbere ya SC Kiyovu bitewe na gahunda bari bafite yo guha umwanya abakinnyi bakiri bato cyane muri Heroes FC nk’uko Museveni Robert yabitangarije INYARWANDA nyuma y’umukino.

“Uyu munsi ntabwo byabaye byiza kubera ko mu gice cya mbere twakoresheje abakinnyi basanzwe babanzamo bitewe nuko dufite umukino mu mpera z’icyumweru. Twaje tudafite gahunda yo gushyiramo imbaraga nyinshi cyane kuko twasaga n’abari mu myitozo ariyo mpamvu twakoresheje ikipe ya mbere n’iya kabiri. Iya mbere yagerageje ikina neza, dufashe iya kabiri niyo yatsinzwe ibitego bitanu mu gice cya kabiri kuko ntabwo bamenyereye gukina”. Museveni


Museveni Robert yitegereza umukino uko uri kugenda 



Heroes FC basabwaga guhana hana umupira kuruta ibindi byose 

Museveni Robert avuga ko icyo ari gukora ari ugufasha abakinnyi batabona umwanya uhagije wo gukina kugira ngo babone amahirwe yo kwigaragaza kugira ngo basatire urwego bakuru babo bariho.

Bigendanye no kuba Heroes FC yashyiraga mu bikorwa ibyo bamaze iminsi bitoza, Museveni Robert avuga ko icyabazanye muri uyu mukino ari ukumenyereza abakinnyi gahunda yo gutindana umupira bashaka icyo bawukoresha mu gihe batarabona uburyo.

“Mu myitozo tumaze iminsi twiga guhererekanya umupira no kumenya uburyo abafite umupira biga uko bawugeza ku bataha izamu banyuranamo. Mu gice cya mbere babikoze ku rugero rwa 60 ku ijana. Mu gice cya kabiri ntabwo byabaye byiza kuko abana nashyizemo bagize ubwoba bagatakaza imipira mu buryo bwihuse”. Museveni


Museveni Robert aganira n'abakinnyi bari bagiye kwitabazwa mu gice cya kabiri 

Heroes FC ibarizwa i Masaka yari yaje kwipima na SC Kiyovu muri gahunda yo kwitegura umukino w’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona bafitanye na Gitikinyoni FC kuwa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019.


Nshimiyimana Ibrahim nawe yarebye mu izamu 

Kiyovu Sport iri kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 izakomeza kuwa 18 Gashyantare 2019, Kiyovu Sport izacakirana na Kirehe FC tariki 20 Gashyantare 2019 ku kibuga cya Mumena.



Ally Serumogo ashaka inzira ku ngufu    


Habihirwe Arstide wa Kiyovu Sport ntabwo arakira neza imvune yagize mu kaboko


Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya azamukana umupira 


Ngarambe Ibrahim yeretse abatoza ba SC Kiyovu ko nawe ashoboye gukina inyuma ahagana ibumoso 


Bunane Janvier ukina hagati muir Kiyovu Sport agenzura umupira 

PHOTOS: MIHIGO M.Saddam (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Herve 5 years ago
    Courage basore ubutaha muzabatsinda kandi ntimucike intege kuko murashoboye kandi muzabikora big up





Inyarwanda BACKGROUND