RFL
Kigali

Umuhanzi wo muri Ethiopia yishwe n’isasu aririmba mu birori byo gufungura hoteli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2019 12:28
0


Umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cya Ethiopia, Dadhi Gelan, yishwe n’isasu kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 mu birori byo gufungura ku mugaragaro hoteli iherereye mu Mujyi wa Oromia.



Dadhi yishwe n’isasu ryarashwe bafungura iyi hoteli iherereye ahitwa Ashufe mu Mujyi muto wa Oromia muri Ethiopia. BBC iravuga ko uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo za politiki zikangurira abo mu bwoko bwa Oromo guharanira uburenganzira bwabo.

Kurasa mu kirere ni umuhango usanzwe ukorwa inshuro nyinshi muri iki gihugu. No mu gihe cyo gushyingura barasa mu kirere. Tufa Wodoja wari inshuti ya Dadhi yabwiye BBC ko isasu ryamuhitanye ubwo yari akiririmba, ngo abantu bahise bakwira imishwaro.

Yagize ati “Ubwo yarimo aririmba, abantu barasaga. Amasasu ari hagati y’50 na 60 yaraswaga kuri buri ndirimbo’. » Yakomeje ati « Mbere y’uko araswa yari yambwiye kwigengesera kuko bashobora kundasa.”

Umuhanzi wo muri Ethiopia yishwe mu birori yaririmbagamo byo gufungura hoteli.

Dadhi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zigaragaza ibibazo by’abo mu bwoko bwa Oromo, akanyuzamo akaririmba abasaba guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.

Yaririmba mu rurimi rwa Apparan Orommo, yananditse ibitabo bigera kuri bitanu. Mu ntangiriro za Gashyantare, umukwe na ‘best man’ bishwe na gerenade yaturikiye mu birori by’ubukwe.

Abiy Ahmed wo mu bwoko bwa Oromo aherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, ibintu byagaragaje impinduka muri Guverinoma kuko ari ubwa mbere uwo muri ubu bwoko ageze kuri uyu mwanya.

Abo mu bwoko bwa Oromo bagize umubare munini muri Ethiopia, bakunze kuzamura ijwi kubyo batumva kimwe n’abandi mu bijyanye na politiki ndetse n’ubukungu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND