RFL
Kigali

Social Mula yafatiwe ibihano bikarishye ku bwo kwikura muri SALAX Awards7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 19:54
2


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gashyantare 2019 ni bwo Social Mula yatunguranye atangaza ko asezeye muri SALAX Awards. Ibi uyu muhanzi yabitangaje nyuma y’amasaha make ahawe Certificat zahawe abahanzi babashije kwinjira muri SALAX Awards icyiciro cya nyuma aho batanu muri buri cyiciro aribo bahatanira ibikombe.



Social Mula yari yatowe muri batanu bari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza uririmba injyana ya R&B aho yari ahatanye n'abandi bahanzi banyuranye. Ku ibaruwa isezera mu irushanwa yasinyweho n’umujyanama wa Social Mula bavuga ko bavuye muri SALAX Awards kubera ko hari izindi gahunda bigongana ariko kandi bakaba bivanyemo kubera impamvu zabo bwite.

Nyuma y'uko Social Mula yikuye muri ibi bihembo aboyobozi ba AHUPA itegura SALAX Awards batangaje ko babonye koko ibaruwa yo gusezera y'uyu muhanzi ariko bayibonye ku mbuga nkoranyambaga batarayihabwa. Issiaka Mulemba umuvugizi wa SALAX Awards yatangarije Inyarwanda.com ko niba Social Mula yasezeye muri ibi bihembo hari ibyo asabwa.

Social

Social Mula yikuye muri SALAX Awards nyuma y'uko yafashe Certificat ubwo yari yinjiye muri batanu ba mbere bahatanira igihembo cya R&B

Icya mbere Social Mula asabwa ni ugusubiza Certificat yari yahawe yaramuka atayisubije hakazitabazwa inzego zibishinzwe mu gihe yaba ayikoresheje mu buryo bwo gushaka inyungu ze bwite. Usibye iki ariko kandi Mulemba Issiaka yabwiye umunyamakuru ko Social Mula aramutse abaye koko yasezeye muri SALAX Awards yaba atemerewe kongera kwitabira ibi bihembo ukundi cyane ko gahunda bihaye ari ko igena iki gikorwa.

Uyu mugabo yagize ati” Abikuyemo mbere bo ni uburenganzira bwabo nawe iyo avamo mbere nta kibazo ariko kugera mu cyiciro cya nyuma ukikuramo itegeko ry’ibihembo byacu rivuga ko udashobora kongera kwitabira ukundi mu gihe AHUPA igitegura ibi bihembo twibukiranye ko kugeza ubu dufite amasezerano y’imyaka itanu (yakongerwa) dutegura SALAX Awards .”

Social Mula
Social Mula yatangaje ko yasezeye muri SALAX Awards

Issiaka Mulemba yatangarije Inyarwanda.com ko atari Social Mula gusa iri tegeko rireba ahubwo rireba abahanzi muri rusange cyane ko biri mu mategeko y’irushanwa. Asoza iki kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com umuvugizi wa SALAX Awards yabwiye umunyamakuru ko niba koko Social Mula yasezeye asabwe kubashyikiriza Certificat yahawe mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2019.

Aha byitezwe ko Social Mula naramuka avuye muri SALAX Awards nk'uko yabitangaje ahita asimbuzwa Peace Jolis ari nawe ugomba gushyikirizwa 100,000frw agenerwa umuhanzi wese winjiye muri 5 bahatanira igihembo muri buri cyiciro cyane ko Peace Jolis ari we wakurikiraga Social Mula ku rutonde.

REBA HANO IBYO ABAHANZI BANYURANYE BATANGAJE KURI SALAX AWARDS7







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubangisa5 years ago
    Salagisi isosi yamenetsemo Inshishi pe Mula ntakuntu atavamo kbsa ngew ndamushigikiye cyane nukumucisha amazi umusaza kdi aduha ibyo dushaka
  • Nahayo Yves5 years ago
    this is not good idea,he might not participating today bcoz of his/her current occupation or misunderstanding,if you bring these rules it shows you have you too what you are looking for not supporting them





Inyarwanda BACKGROUND