RFL
Kigali

Twagirimana Innocent “Kavatiri” wahoze muri SC Kiyovu yasinyiye Sunrise FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2019 15:35
0


Twagirimana Innocent uzwi nka “Kavatiri” bitewe n’umuvuduko agira mu kibuga, nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sport yahise asinya amasezerano y’amezi atandatu (6) muri Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare.



Twagirimana Innocent ni umukinnyi waciye mu makipe nka Police FC na Etincelles FC akaba ashobora gukina aca ibumoso n’iburyo bw’ikibuga. Kuri ubu yabaye umukinnyi mushya muri Sunrise FC nyuma yo kuba yari amaze iminsi akoreramo imyitozo.

Amakuru y’isinya ry’uyu mukinnyi amaze kugera ku INYARWANDA, ku murongo wa telefoni yatwemereye ko ari ukuri ko yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu (6) muri Sunrise FC.

“Nasinye amasezerano avuga ko azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019. Nyuma wenda bigenze neza ku mpande zombi yakongerwa ariko kuri ubu turabara amasezerano y’amezi atandatu”. Twagirimana


Twagirimana Innocent ubu ni umukinnyi wa Sunrise FC

Twagirimana agiye muri Sunrise FC gufatanya na Bisengimana Justin wahoze ari umutoza we muri Police FC kuri ubu akaba ari umutoza mukuru wa Sunrise FC. 

Twagirimana Innocent yageze muri SC Kiyovu Sport avuye muri Police FC yagezemo avuye muri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu nayo yamwifuzaga mbere y'uko imikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019 itangira kuwa 18 Gashyantare 2019.

Twagirimana asanze Sunrise FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 25 ndetse bakaba banafite morale yo kuba baherutse gutsinda APR FC ibitego 3-2.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND