RFL
Kigali

Urwibutso rw’amateka nasigiwe no kugera ku gasongero ka Bisoke mbifashijwemo na Wilson Tours

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/02/2019 20:02
0


Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze kandi udatembereye ibyiza bitatse u Rwanda hari byinshi amaso yawe aba yaracikanwe! Mu mpera z’icyumweru cyashize tariki 09/02/2019 nibwo nisunze Wilson Tours, imwe mu makompanyi amaze kubaka izina ryubashywe mu by’ubukerarugendo, niyemeza kuzamuka ngo njye kureba ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.



Bisoke ni kimwe mu birunga bibarizwa muri parike y’ibirunga, ikaba hagati ya Kalisimbi ndetse na Sabyinyo. Iki kirunga cyarazimye, kikaba hejuru yacyo hari ikiyaga kibereye ijisho. Iki kiyaga kiri muri bimwe mu bitera abantu amatsiko cyane bakifuza kujya ku gasongero ka Bisoke. Sinatekerezaga cyane uko uru rugendo ruzaba rwifashe, gusa Wilson Tours basanzwe bajyana ba mukerarugendo gutembera ahantu hatandukanye, bampaye amakuru ahagije y’uko kujya guterera Bisoke biba bimeze ndetse n’ibyo umuntu akwiye kwitwaza by'ibanze.

Twazindutse kare cyane, abo muri Wilson Tours bari badusobanuriye ko ari ingenzi cyane kubahiriza igihe. Twageze i Musanze aho bakirira ba mukerarugendo bagiye gusura ahantu hatandukanye muri parike y’ibirunga tubanza gufata icyo kunywa ndetse tunasobanurira andi makuru atandukanye yerekeye uru rugendo twari tugiye kujyaho. Nyuma yaho, buri wese yambaye inkweto zikomeye, yitwaza ibyo kurya byoroheje ndetse n’ikoti ry’imvura hanyuma baduha n’inkoni umuntu yicumba ngo bimworohereze urugendo.

Bisoke

Twabanje gufata icyo kunywa no gusobanurirwa iby'ubutembere tugiyemo

Wilson Tours yatumye urugendo rwacu rugenda neza cyane

Kubera ko bari baduteguje mbere uko urugendo ruza kuba ruteye, twagiye buri wese afite amatsiko menshi, twasobanuriwe ko hari n’inyamanswa zitandukanye ushobora guhura nazo muri uru rugendo harimo n’ingagi n’ubwo kuzibona biba ari amahirwe atabonwa na bose! Abari baje muri uru rugendo babifashijwemo na Wilson Tours twari twabashije kumenyana ndetse hari n’abari bakoze uru rugendo ku nshuro irenze imwe, nabo bakomeza kudusangiza ibihe byiza bagize kuri Bisoke ndetse no mu zindi ngendo bakoranye na Wilson Tours mu zindi parike.

Bisoke

Benshi mu baturage baturiye Bisoke bahinga ibirayi ndetse n'ibireti

Twatangiye kuzamuka Bisoke rero! Nari naragiye mbona amashyamba menshi ariko ibirunga byo bifite umwihariko wabyo kuko byinshi mu bimera nabonye ubwo natereraga Bisoke bwari ubwa mbere mbibonye. Abakozi ba Wilson Tours kandi badusobanuriye ko nta kintu na kimwe umuntu yemerewe kujugunya muri parike mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bw’umwimerere burangwayo ndetse no kurinda inyamanswa zihaba ko zanahakuriza indwara zitandukanye. N’iyo warya umuneke, ntugomba kujugunya igishishwa cyawo muri parike. Ikindi gitangaje ntari nzi ni uko ingagi zitajya zinywa amazi. Mu birunga, hariyo ibimera ingagi zirya zigashira inyota.

Bisoke

Haba hari ibyapa byerekana ko urugendo rukomereje kuri Bisoke, hari bamwe bakatira kuri Karisimbi

Twageze hagati hatangira kugwa imvura, burya ngo mu birunga hakunze kugwa imvura cyane biturutse ku butumburuke bwaho ndetse n’amashyamba akurura ibicu byaho kubyara imvura. Iyi mvura ntiyaduciye intege, twakomeje kuzamuka kugeza ubwo twese abari bajyanye na Wilson Tours tugeze ku gasongero ka Bisoke ndetse twibonera ikiyaga cyavutse hejuru y’iki kirunga kimaze imyaka ibihumbi gisinziriye.

Bisoke

Ni uku hasi haba hameze iyo ugeze hagati uzamuka Bisoke

Bisoke

Bisoke

Wilson Tours yafashije benshi kugera ku nzozi zo gutembera iki kirunga gifite ikiyaga hejuru

Twasanze hari ubukonje n’ubuhehere, abafite za kamera bafata amafoto y’urwibutso, hanyuma amatsiko agabanutse twongera gufata urugendo rwo kumanuka. Ikintu benshi bibuka bagafatwa n’ibitwenge ni uburyo bigoye kumanuka Bisoke imvura yaguye ukarinda ugera hasi utanyereye mu byondo ngo ugwe! Iyo ugeze iyo ujya ukareba uburyo wuzuye ibyondo, ariko wanareba aho uvuye ukabona ko wihaye urwibutso rw’amateka, wakoze urugendo rukwiriye umwanya wose uba wafashe kandi ukumva ko ibihe byiza wagize wakongera gusaba Wilson Tours kugufasha kubisubira n’ikindi gihe.

Bisoke

Bisoke

Iyo ugeze kuri gasongero ka Bisoke, ubwiza bw'ikiyaga gihari, ubuhehere n'ibindi byiza uba waboneye mu nzira bikwibagiza imvune wagize uzamuka

Mbere gato y'uko dusohoka muri parike, bamwe mu bari bihuse babashije guhura n'ingagi, iyi nyamanswa ntipfa kuboneka, ni amahirwe twagize yo guhura nazo zibereye muri gahunda zo gufata amafunguro azitunga aho mu birunga. 

Bisoke

Bisoke

Bisoke

Twagize amahirwe yo guhura n'ingagi tuva gutembera Bisoke

Mu kugera aho twatangiriye urugendo, buri wese yagiye avuga icyamutunguye, icyamushimishije mu rugendo ndetse bamwe bakanavuga igihe bateganyiriza kuzahazana n’izindi nshuti zabo. Nyuma yo kuganira umwanya uringaniye, twafashe amafunguro twese hamwe, twari twamaze kuba inshuti magara! Nyuma yo gusangira, bwari bugorobye twongera twurira imodoka ya Wilson Tours dufata iya Kigali. Umunaniro wari wose ubwo twongeraga kwisanga mu murwa mukuru, gusa buri wese yari yishimiye ibihe byiza yagiriye mu kujya ku gasongero ka Bisoke.

Bisoke

Bisoke

Kimwe mu bintu bisetsa cyane ni ukuntu benshi banyerera bakagwa mu byondo iyo bamanuka bava gutembera Bisoke!

Bisoke

Nyuma yo kuzamuka no kumanuka Bisoke, ni ibyishimo byinshi n'akanyamuneza ko kugera ahantu h'amateka 

Wilson Tours ni kompanyi imaze kuba ubukombe mu by’ubukerarugendo mu Rwanda, dore ko yaba abanyarwanda n’abanyamahanga bagendanye nayo bashobora kuyitangira ubuhamya bw’ubunyangamugayo, kumenya gutanga serivisi zirema ibihe by’umunezero ku bifuje gusura za pariki bayifashishije. Mu gihe waba ushaka gutembera aho ari ho hose nyaburanga mu Rwanda, ushobora kwegeranya amakuru yose unyuze ku rubuga rwa Wilson Tours ukanze hano www.wilsontours.rw.  Wabahamagara kandi kuri 0788850725 cyangwa ukabandikira kuri info@wilsontours.rw. Ibihe byiza ndetse no kumenya ibyiza nyaburanga bitatse igihugu nibo ba mbere bashobora kugufasha kubisura mu buryo bworoshye cyane.

Amafoto: Cyiza Emmanuel/ Inyarwanda Pictures

Andi mafoto, reba hepfo gato.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND