RFL
Kigali

Aliah yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Umuntu”-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/02/2019 16:02
0


Ishimwe Rugwizangoga Melisa “Aliah” umuhanzikazi w’umunyarwanda uririmba mu njyana ya R&B yashyize hanze hanze amashusho y’indirimbo yise “Umuntu”, indirimbo aba agaruka ku muntu uba warahuye n’undi bakaza kuburana igihe kitari gito.



Aliah kuri ubu umaze gukora indirimbo eshanu (5) zirimo ebyiri (2) zifite amashusho yakorewe mu Rwanda. Avuga ko muri iyi ndirimbo ye nshya yagarutse ku rugero rw’umuntu ushobora guhura n’undi ariko ku mpamvu zitandukanye bakaza kuburana ariko nyuma yo kwihangana igihe kitari gito bakaza kongera guhura bagasubira mu buryohe bw’ubuzima.

Aganira na Inyarwanda.com Aliah yagize ati: “Indirimbo yitwa UMUNTU. Bijyanye n’ukuntu ubura umuntu ukamukumbura bityo ugakomeza kwibuka ibihe byiza mwagiranye. Navugaga ko hari umuntu nkumbuye kuko tuba twarahuye nkamuha nimero za telefoni tukamenyana tukabana neza ariko nyuma nkamubura ntanampamagare ariko biratinda tukongera tugahura”. 


Ishimwe Rugwizangoga Melisa "Alah" umuhanzikazi nyarwanda ufite indoto zo kugira ibikorwa bifatika muri muzika

Aliah akomeza avuga ko mu gihe wakundanye n’umuntu runaka bitarimo uburyarya, iyo habayeho impamvu zituma akujya kure bisaba buri umwe kwihangana hakabaho gutegereza igihe runaka kuko ngo murongera mugahura kuruta uko mwatandukanwa n’ibihe.

“Icyo abantu baba bagomba kumenya nuko niba ukunze umuntu nyuma ukamukumbura uba ugomba kwihangana ukamutegereza kuko aba azongeara akagaruka ukongera ukamubona”. Aliah


Aliah amaze kugira indirimbo eshanu (5) zirimo ebyiri (2) zifite amashusho

Akenshi usanga abahanzi batarashinga imizi mu muziki biba bigoye ko yakora indirimbo yifuza ahanini bitewe n’amikoro aba ataboneka mu buryo bwiza. Aliah avuga ko icyo kibazo gihari ariko we akaba akura ubushobozi ku babyeyi be ndetse akaba afite n’abandi bantu bamufasha kugira ngo umuziki awukore dore ko yifuza kuzagira ibikorwa abantu bakamumenya.

“Ubushobozi ni ikibazo rusange ariko hari abantu babimfashamo. Ni abantu bo ku ruhande badakunda ko bavugwa mu itangazamakuru ariko nabo aho bari babyumve ko mpora mbashimira ku ruhare bagira muri gahunda za muzika yanjye”. Aliah


Aliah ni umuhanzi ukunda Ariana Grande umunyamerikakazi akaba icyamamare muri muzika

Aliah uvuga ko agendera kuri Ariana Grande, umunyamerikakazi akaba icyamamare muri muzika y’isi, avuga ko afite intego yo kugira ibikorwa byinshi birenze kuba yakora amashusho bityo umuziki we ukaba wagera ku bantu bose muri rusange kuko ngo indirimbo ze zishingira cyane ku bintu bibaho mu buzima.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMO "UMUNTU' YA ALIAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND