RFL
Kigali

SALAX AWARDS7: Amatora yararangiye hategerejwe kumenyekana 5 bazahatana muri buri cyiciro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/02/2019 12:21
1


Salax Awards ni ibvihembo bigenerwa abahanzi, ibi bihembo bigiye kuzuza imyaka icumi bibayeho hano mu Rwanda ariko nanone bigiye no gutangwa ku nshuro ya karindwi dore ko hari bitatu bitatanzwe bitewe nuko kuva muri 2016 kugeza 2018 ibi bihembo bitatangwaga magingo aya bikaba bigiye kongera gutangwa yewe nababitanga barahindutse.



Salax Awards yatangiye mu minsi ishize yatangijwe n’ugushaka abahanzi bazayihatanira, ibi byatumye AHUPA nka kompanyi isigaye itegura ibi bihembo nyuma yo kumvikana na IKIREZI Group bemeza ko abahanzi bazahatanira Salax Awards ari abahanzi bakoze neza cyane mu myaka itatu ishize, iki gihe hatoranyijwe abahanzi 10 muri buri cyiciro (uretse icy’amatsinda yabaye make) bityo ibyiciro icyenda biba aribyo bishakwamo abazahembwa.

Ku ikubitiro KINA Music yatangaje ko ntamuhanzi wayo uzitabira Salax Awards mu gihe batagiranye ibiganiro byihariye nabategura ibi bihembo, icyifuzo cyamaniwe kure basabwa kwitabira inama rusange y’abahanzi bagomba kugenerwa ibihembo bagatangiramo ibitekerezo, uku kudahuza kwatumye KINA Music iguma ku cyemezo cyabo abahanzi babo ntibabasha kwitabira Salax Awards, usibye aba bahanzi ariko kandi Oda Paccy, Charly na Nina, Dj Pius na Christopher bahise bikura mu irushanwa kubera impamvu zinyuranye.

Nyuma amatora yaratangiye ngo hashakishwe abahanzi batanu ba mbere muri buri cyiciro arinabo bagomba kumara ukwezi kurenga bahatanira ibihembo by’aba mbere, aha hakaba haratoranyijwe ibyibiro binyuranye birimo; Best Female, Best Male, Best RNB, Best Afrobeat, Best HipHop, Best Culture and Traditional, Best Upcoming,Best Group na Best Gospel Artist.

Amatora muri ibi byiciro byose yamaze kurangira ndetse bimwe mu bitangazamakuru bikora nabategura Salax Awards kuri ubu byamaze gutora abahanzi batanu batanu muri buri cyiciro aba bakazatangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019 mu mugoroba uzahuza abahanzi bari muri Salax nabafatanyabikorwa babo aho buri wese uzabasha kwinjira muri batanu azahita ashyikirizwa ibahasha y’amafaranga ibihumbi ijana ako kanya mbere yuko bahatanira miliyoni y’uzatsinda muri buri cyiciro.

Twibukiranye ko amatora yo gushakisha abahanzi batanu muri buri cyiciro yatangiye tariki 4 Gashyantare 2019 akarangira tariki 9 Gashyantare 2019. Batanu ba mbere bakazatorwa hagendewe ku majwi bagize yaba mu matora ayo ariyo yose ndetse hakaza nabaize akanama nkemurampaka bazatanga amanota . nyuma yo gusubikira aha amatora hazaba hategerejwe andi matora azahanganisha batanu ba mbere muri buri cyiciro akazatanga uwegukana igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.

REBA UKO BARUSHANWA AMAJWI MURI BURI CYICIRO:

SalaxSalaxSalaxSalaxSalaxSalaxSalaxSalaxSalax







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime5 years ago
    Eeeh ko mbona bidasobanutse, ndabona abavuyemo bafite raison.keretse ahari niba ari nkabyabindi bya aggregates by abanyeshuri. Ataribyo urutonde mwajya muruhera inyuma. Ndabone birimo gutukisha amazina akomeye y abanzi bacu.





Inyarwanda BACKGROUND