RFL
Kigali

Kane yahishuye uko yumvaga imenyekana ry'ibihangano bye

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:10/02/2019 7:57
3


Umunyempano Kane uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wowe' yiganjemo imitoma, mu kiganiro yakoze kuri imwe muri radio zikorera i Kigali yahishuye uko yumvaga imenyekana ry'ibihangano bye yakoze.



Kane amaze umwaka umwe mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda, amaze kwigarurira imitima ya bamwe mu bamukurikirana binyuze mu ndirimbo enye (4) amaze gushyira hanze. Mu kiganiro uyu muhanzi Kane yatanze kuri KT Radio, ubwo bari bamubajije ikintu cyamubereye imbogamizi mu gihe amaze muri muzika, yavuze ko atangira gukora muzika yari azi ko ibihangano byiza ubwabyo byimenyekanisha nyirubwite atabigizemo uruhare. Yagize ati:  "Numvaga gukora muzika ari ukugenda muri sitidiyo, ngakora indirimbo ndetse ngataha nyitahanye, nkayishyira hanze yaba ari nziza ubwayo ikimenyekanisha"

Kane yakomeje avuga ko yamaze kubona ko gukora indirimbo nziza ubwabyo bidahagije, gusa kuri we imbogamizi ziracyari nyinshi nk'umuhanzi ukizamuka, gusa intego ye ngo ni ukwirinda izamukoma mu nkokora.


Kane amaze kumenya igikenewe ngo ibihangano bye bigere kuri benshi 

Ubusanzwe hari imbogamizi abahanzi bakizamuka bahuriraho, cyane cyane kumeyekanisha ibikorwa byabo ndetse n'ubushobozi bw'amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bya muzika. Izi mbogamizi zituma na bamwe mu bahanzi bakizamuka ndetse bafite impano zidashidikanwaho, bacika intege bagasezera muri muzika. 

Kane aririmba mu njyana ya RNB. Akaba n'umunyeshuri muri kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryayo rya CBE i Gikondo aho yiga "economy" Ubukungu. Akunda kuririmba indirimbo z'urukundo, akaba amaze kugira indirimbo enye (4) ari zo "Swetest Love, Ndi mu rukundo , Igisobanuro n'iyi yashyize hanze yise Wowe".

Kanda hano wumve indirimbo 'Wowe' Kane amaze iminsi ashyize hanze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Tera imbere mwana wiwacu, komeza agatigito tukuri intuma
  • James nyenyeri5 years ago
    You are very talented kane,infact I am behind of u.progress
  • Kaboy 1675 years ago
    Courage kubihangano byawe urashoboye our golden boy Kane





Inyarwanda BACKGROUND