RFL
Kigali

Intambwe 10 z'urugendo ruganisha ku gusambana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/02/2019 21:10
2


Ubusambanyi si ikintu kiba ako kanya gusa ahubwo burya ngo ibijya gushya birashyuha, bene iyi ngeso ntipfa kwizana ahubwo nyirayo agenda ayorora gahoro gahoro ari nabyo bibyara gusambana nyine.



Aha rero hari zimwe mu ntambwe ziganisha ku gusambana, gusa kuzivuga ntibivuze kuzikwigisha ahubwo bikwiye gutuma urushaho kwirinda ubusambanyi. 

1.GUTINYANA

Aha abantu baba batinyana bavugana make, buri wese atazi uko mugenzi we ateye, kuko abona ari umukristu, asenga ..… bikagutera kumwubaha, buri wese yitaza mugenzi we ngo atamukekaho ikibi, mbese ni nk’imodoka ikiri muri vitesse ya mbere (umuvuduko).

2.GUTINYUKANA

Aha mutangiye guseka, utangiye kumenya ko burya nawe ari umuntu nk’abandi, ibiganiro ntibikiri ibyo mu rusengero gusa, ubwo imodoka yageze muri vitesse ya 2, iragenda buhoro, kuyihagarika biroroshye, ariko nta kimenyetso kigaragaza impanuka kiraboneka.

3.GUKUMBURANA

Utangiye kumva utaryama utamubonye cyangwa utamuvugishije, kandi iyo muhuye muvugana umwanya munini, ndetse murifuza kuvuganira ahatari abantu. Vitesse iracyari iya 2 ariko uri kwihuta ngo ushyiremo iya 3. Imbere ntubona ko hamanuka cyane, uwo muri kumwe nawe ati: twihute nta kibazo, icyapa cy’umuhanda kirerekana ko imbere hamanuka cyane ariko ntimubyitayeho.

4.KWIKUBANAHO

Mutangiye gufatana mu biganza, bikimuka bikajya ku ntugu, bikajya mu mayunguyungu, bikavamo no gukirigitana. Undi nawe arumva binejeje kuko yumva utuntu tumukirigita, akenshi mukabikorera ahihishe cyangwa mu kajoro ntawe ureba. Ubwo vitesse ya 3 yamaze kugeramo, imodoka irimo kwihuta icyapa cyerekana ko ahamanuka mwahageze kiragaragara neza, ariko ntimubyitayeho murumva ari umunyenga, nyamara murimo musatira urupfu. Ndetse utwaye atangiye kurekura vora (Volant) atwaye n’ukuboko kumwe.

5.GUSOMANA BYOROHEJE UMWIYEGEREZA CYANE

Aramwitegereza akabona ni mwiza, atangiye kumusoma ku itama byoroheje, akamwiyegereza cyane, yamuhobera ntamurekure…..ariko undi akagerageza kumwiyaka kuko yumva bageze ahamanuka byatangiye kumera nabi. Iyo ni vitessi ya 4, nubwo bihuta kandi hakaba hamanuka cyane, utwaye ntabyitayeho: ukuboko kumwe gufashe Vora ukundi gufashe kurutugu rw’uwo atwaye.

6.GUSOMANA BIRAMBUYE NO GUKORAKORANAHO

Noneho ntanubwo bakibuka ko bari mu modoka kandi ko aho bari hamanuka cyane, bibereye mu isi yabo. Utwawe nawe ntabyo kukwiyaka agifite. Murahoberana uko mushaka, iby’utubizu bikavaho mugasomana birambuye, mbese ibyo gukora impanuka ntacyo bibabwiye mwibereye mu isi yanyu. Iyo ni vitesse ya 5.

7.GUKORAKORANA KU BITSINA

Ahaho birenga gukorakorana ku mibiri, bikagera kumabere, bikimuka bikagera no kubitsina. Aha ibiganiro byo mu rusengero ntamuntu uba akibihingutsa, ndetse na Bibiliya muba mwumva ibabangamiye, ntimuba mugishaka ko ibagaragara iruhande; muri ahiherereye, ntimwifuza ko hagira ubabona. Imodoka ntikiri mu muhanda, irimo irasimbagurika yataye inzira, ariko abayirimo ntibari bapfa, icyakora amahirwe yo kubaho yo ni make cyane.

8.UBUSAMBANYI NYIRIZINA

Imodoka iramanutse no mu mworera ngo paaaaaaaaaaaa! Abayirimo barasambagurika, inkomere zishobora kuzavurwa cyangwa barapfa burundu, ibyo simbizi bizi Imana.

9.KWICUZA

Nyuma y’impanuka (nyuma yo gusambana) za nkomere iyo zidahise zipfa (iyo bibutse ko bari abakristu) ziratangira zikicuza ibyabaye: Ariko kuki ntafashe feri hakiri kare? kuki ntibutse ko hano hari ikorosi ribi? N’ibindi byinshi.

10.GUHANGANA N’INGARUKA Z’ICYAHA

Kubera ari impanuka, akenshi nta n’agakingirizo muba mwakoresheje: umuteye inda, itorero rirabahagaritse kandi wari witeguye ubukwe vuba, cyangwa urishyingiye utabiteganyaga, inkuru mbi iramamaye kumusozi no mu itorero, n’ibindi……….

Src: lesaviezvous.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murasandonyi Nyindo Emmanuel 5 years ago
    Kaliza uri umuhanga cyane. Umuntu asoma aka gakuru afite amatsiko yikigiye gukurikiraho. Ufite impano mu ndimi muburyo ubara inkuru. Be blessed.
  • Anastase uwiringiyimana5 years ago
    UMUNTU Ukora ubusambanyi asa n'uwicukurira imva akayita inzu uuburwanye ahobuva bukagera.





Inyarwanda BACKGROUND