RFL
Kigali

Bobo Bonfils yasohoye indirimbo nshya 'Uri mwiza Mana' yanditse ari mu bihe byo gutekereza ku neza y'Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/02/2019 15:24
0


Bobo Bonfils Mutabazi watumbagirijwe izina n'indirimbo ye 'Umwuka Wera' yakunzwe cyane mu myaka yashize, kuri ubu yagarutse mu muziki nyuma y'igihe kitari gito yari amaze acecetse, agarukana indirimbo nshya yise 'Uri mwiza Mana'.



UMVA HANO 'URI MWIZA MANA' INDIRIMBO NSHYA YA BOBO BONFILS

Bobo Bonfils yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Uri mwiza Mana' yayanditse ari mu bihe byo gutekereza ku neza y'Imana. Yagize ati: "Indirimbo Uri mwiza Mana nayikoze ndi mu bihe narimo ntekereza ku neza y'Imana, ibyiza Imana yankoreye nibuka y'uko hari igihe njyewe mpura n'ibintu byinshi bikambabaza nkibagirwa ibyiza Imana yangiriye ariko nza gusanga n'ubwo ibyo byose bihari cyangwa byambaho Imana ni nziza ibihe byose."


Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Uri mwiza Mana', Bobo Bonfils aririmbamo aya magambo: "Igihe Abisirayeli bavaga mu Egiputa ubwo Imana yabambutsaga ya nyanja itukura, bari buzuye umunezero mu mitima yabo. (...) Mu rugendo bahuye n'ingorane ariko wababereye umurengezi, ku manywa wababereye inkingi y'igicu, nijoro ubabera inkingi y'umuriro. Bariye ibyo kurya byo mu ijuru, banyweye amazi avuye mu rutare, bariye Manu ivuye mu ijuru, banyweye amazi avuye mu rutare. Bari biringiye Uwiteka kuko yanesheje bitangaje. Intwari mu ntambara yitwa Uwiteka, akwiriye icyubahiro. N'ubwo duhura na byinshi bituma tutagushima ariko wowe Mana uzahora uri mwiza (..)."

UMVA HANO 'URI MWIZA MANA' INDIRIMBO NSHYA YA BOBO BONFILS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND