RFL
Kigali

Ingaruka zo kubengwa (Guterwa indobo) n'ibanga ryo gukira ibikomere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/02/2019 12:30
0


Kubengwa cyangwa Guhemukirwa n'uwo mukundana (Deception) bizwi cyane ku mvugo yo guterwa akadobo cyangwa indobo, ni kimwe mu bintu bibi bibaho mu buzima bwa muntu, cyane cyane iyo wamukundaga by'ukuri waramwimariyemo.



Dore rero zimwe mu ngaruka zo kubengwa:

1.Ufata umwanzuro wo kumwikuramo ariko iteka umutima wawe ugatera ari we utekereza.

2.Usiba nimero ye ya telefone ariko ugasanga wayifashe mu mutwe kandi kuyibagirwa bikakunanira.

3.Uratekereza ukumva ni we muntu mubi w'umugome ubaho ariko ukumva ni we wabasha kumara inyota y'urukundo ufite.

4.Iyo muhuye uhinda umushyitsi umutima ugatera, ukumva isi isa n'ikuguyeho mbese ukumva ntuzi nawe ibiri kukubaho.

5.Ubuhemu bwe butuma n'undi wese ukubwiye ko agukunda ukuka umutima kandi wenda ari n'inyangamugayo atari kuzaguhemukira, mbese ukumva abasore bose cyangwa abakobwa bose ari abagome, ukumva urukundo ntirunabaho kandi hari abarugezemo bagateta.

6.Ibikomere uwitwaga inshuti yawe yaguteye ku mutima, bituma uzinukwa ibintu by'urukundo, cyane cyane muri iyo minsi bikikubaho: wumva utazapfa wongeye gukunda, kugira ngo wongeye gukundana bigusaba igihe gihagije cy'akaruhuko kugira ngo ubanze woroherwe ibikomere watewe n'urukundo ku mutima, dore ko gukira burundu byo bisaba igihe kirekire.

7.Iyo ugize amahirwe ibikomere bigakira, ibyo bihe bibi ntushobora kuzabyibagirwa: mbese biba ari bimwe mu bihe bibi byakubayeho udashobora kuzibagirwa.

8.Iyo ugize amahirwe make ukongera ugakundana n'undi maze nawe akagutera akadobo urukundo rwanyu rwari rugeze kure, biragenda bikagukomeretsa muri za nkovu watewe n'uwa mbere maze ugahuhuka, bigatuma iby'urukundo usa n'ubizinukwa burundu, icyo gihe gukira bigusaba ikiruhuko kinini kiruta icyo mbere byagutwaye. Hari n'abo biviramo kurwara indwara y'urukundo (maladie d'amour) cyangwa kwiyahura.

Ibanga ryo gukira ibikomere byo kubengwa

1.Wirinda kwigunga wenyine, ukagerageza gusabana, gukina no gukundana n'abandi ubushuti busanzwe, ukirinda kuba mu nzu ya wenyine ndetse ugakunda gukora siporo (sport) cyane: ibyo bikurinda gutekereza cyane ku byakubayeho.

2.Gukunda kunywa amazi nabyo biruhura ubwonko bikagufasha kudatekereza cyane.

3.Iyo ubonye indi nshuti ikagukunda by'ukuri urukundo rutaryarya, ni byo bikiza ibikomere neza kandi mu gihe gito.

4. Iyo baguteye akadobo inshuro zirenze imwe, ubikuramo isomo ugakundana mu bwenge, ku buryo inshuro ya 3 nta kintu kinini bigutwara.

Uko wakwirinda kubengwa n'ingaruka zabyo

1.Gukunda cyane umukunzi wawe ukamwereka urukundo rwinshi ku buryo akwimariramo, ariko wowe ukirinda gutwarwa cyane n'urukundo rwe ngo umwimariremo, kugira ngo bitazagukomeretsa cyane mu gihe yaramuka akubenze, mbese ugomba kwirinda gufata umukunzi wawe nk'ikigirwamana mu mutima wawe, ariko wowe ukamugaragariza urukundo rwinshi.

2.Ni byiza kugerageza kumenya amakuru n'myitwarire by'umukobwa mbere y'uko umurambagiza, cyangwa iby'umusore mbere y'uko umuha urukundo.

3.Kwirinda gutinda cyane mu rukundo: Iyo mwihaye igihe kirekire cyo kurushinga wowe n'inshuti yawe: icyo gihe buri wese wo muri mwe aba afite amahirwe menshi yo guterwa indobo, ariko iyo mwihaye igihe gito cyo kurushinga, buri wese amahirwe yo guterwa indoba aragabanyuka.

4.Kwirinda guhemukira umukunzi wawe cyangwa kumutendeka: Hari benshi babengwa bitewe n'amakosa bakoreye abakunzi babo.

5.Kumenya kwihanganira amakosa y'umukunzi wawe, kumwigisha no kumuhugurana ubugwaneza nta mujinya igihe yakosheje, kandi ukamugirira ibanga muri byose.

6.Kwirinda kwica gahunda wahanye n'umukunzi, kumubeshya, kumwiyemeraho, kwirarira cyangwa kumusezeranya ibyo utazamuha.

Inama ku rubyiruko muri rusange, ni ukwihangana ntucike intege igihe wahuye n'ikibazo cyo kubengwa, ndetse bishobora kukubaho inshuro zirenze imwe; ntibizaguce intege ngo ureke gukundana, kuko kwihangana ari umwe mu miti y'ibibazo umuntu ahura nabyo mu buzima. 

Kandi kuba byakubaho inshuro nyinshi, ntibizatume ufata abakobwa bose cyangwa abasore bose nk'abantu babi; nubwo wahura n'abantu babi gute ntibiba bivuze ko abeza batariho. Ikindi gukoresha agatabo "Ukuri mu rukundo" bizakemura ibibazo byinshi byo kubengwa hato na hato mutageze ku ntego yanyu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND