RFL
Kigali

Kugira umwanya uri wenyine ni kimwe mu bintu 5 bikomeza urukundo rw’abakundana bataba ahantu hamwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/02/2019 19:53
0


Hambere byari ikibazo cy’ingume gukundana n’umuntu mutaba mu gace kamwe, byagera ku bihugu bitandukanye byo bigafatwa nka sakirirego. Ubu ikoranabuhanga ryarabyoroheje ntibigisaba ingamiya, iposita cyangwa intumwa zitabarika.



Ubu ni byinshi wakora ngo urukundo rwawe n’uwo muba ahatandukanye rukomere kandi bisigaye byoroshye ugereranyije na kera aho byafataga igihe kitari gito. Ubu byaroroshye, mwavugana umunsi ku wundi, birorshye cyane kuruta uko byahoze. Niwita kuri ibi bintu bitanu, bizashoboka rwose;

1.Bibaho wihangayika

Ku ikubitiro ushobora gutinya ko urukundo rwanyu rutazashoboka kuko wumva ko umukunzi wae ari kure. Ariko wihangayika, birashoboka cyane ko mwakundana kandi urukundo rwanyu rugashinga imizi rwose. Muzapanga guhura, muzajya muvugana, muzakomeza kwita ku rukundo rwanyu kandi nta kibazo kirimo.

2.Muvugane kenshi kuri telefoni

Muri mu rukundo, ni byiza. Murandikirana, ni byiza nabyo. Ariko ntabwo bihagije mukwiye no kuvugana kuri telephone, niba hari ikigenda neza ntuzifate ngo ubibike, mushimire ibyiza akora, umubwire ibitagenda neza mubiganireho bikemuke kuko mu kuvugana ubasha kuvuga bimwe utabasha kwandika kuko n’ijwi ubwaryo ari naryo bikunze kuvugwa ko ritugira abantu rizagufasha gutambutsa ubutumwa mu buryo ushaka kuruta kubyandika kandi ntibizubahwa kimwe.

3.Ita cyane ku byo akubwira

Ibi ntibireba gusa abakundana bataba ahantu hamwe, n’ababa hamwe birabareba ariko aha turi kwibanda cyane ku bataba hamwe. Iyo muri kuvugana kuri telefoni, uretse kumva wikirije nta bundi buryo wamwumvisha ko umuteze amatwi, ariko hari uburyo bwinshi wamwereka ko witaye kubyo akubwira nyuma yo kuvugana nawe. Ashobora kuba yakubwiye igitabo ashaka gusoma, ukamutungura ukakimuhamo impano, ashobora kukubwira ko yabuze umwanya wo kujya kurya ukamutungura ibyo kurya bikamugeraho atari abyiteze. Ni byinshi wakora, ashobora kukubwira ikintu yifuza gukora ukabishyiramo imbaraga ukamufasha kubishyira mu bikorwa. Bizamereka ko wari witaye cyane ku byo yakubwiraga igihe mwavuganaga.

4.Mushake ibindi bintu bibahuza

Urukundo rukomezwa n’ibintu bito rwose, urukundo rw’ababa ahatandukanye narwo rukenera inkomezi zirimo no kuruzanamo udushya. Kuba mutari kumwe ntibivuze ko mutashaka ibibahuza, mushobora gusomana igitabo, mwareba filimi imwe, mwarebana ibiganiro muvugana kuri telephone, mwakorana amasuku, mwajyana ku rugendo muvugana n’ibindi.

5. Ihe umwanya wa wenyine

Ubundi buri rukundo rwose kugira ngo rukomere haba harimo n’igihe buri wese agira wenyine akita kuri gahunda ze, mu iterambere rye ndetse akishima ari wenyine. Kwiyitaho no kwita ku by’umwuga wawe n’akazi ukora ukaba wahugira no mu bindi, ukagira ubuzima bwawe icy’ibanze, kubonana n’inshuti zawe n’ibindi . Ibi biguha amahirwe yo kumva ko hari icyo ushoboye kwikorera, ndetse mu gihe uri no kuganira n’umukunzi wawe ukabasha kumubwira ibyo wakoze mu gihe wari wenyine.

Ikindi ni uko mu gihe buri wese afata ari wenyine, bituma mwongera kuvugana mukumburanye buri wese afite byinshi byo kuganiriza mugenzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND