RFL
Kigali

Dj Pius yasubije abamushinje gutegura igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio ntiyibuke abahanzi b’abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2019 17:22
1


Rubakuza Rickie waryubatse nka Dj Pius yasubije abamushinje gutegura igitaramo cyo kwibuka, Mowzey Radio, umunyamahanga w’umuhanzi nyamara hari n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bitabye Imana. Avuga ko atari inshingano ze gutegura igitaramo cyo kwibuka buri muhanzi w’umunyarwanda witabye Imana.



Mu butumwa bw’amashusho, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dj Pius yasobanuye ko nta kosa yakoze ryo gutegura igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’umunyamahanga wabaye inshuti ya benshi mu gihe cye.

Yagize ati “Abanyarwanda nibo babivuze neza ngo inshuti yakurutira n’umuvandimwe. So simbona ikibazo gihari kbs kuba twakibuka umuntu w’umuhanzi kandi wabaye inshuti yacu kubera y’uko ngo hari umuhanzi w’umunyarwanda tutibutse.

Dj Pius yifashe amashusho asobanura impamvu yahisemo gutegura igitaramo cyo kwibuka Radio.

Yakomeje avuga ko atari inshingano ze gutegura igitaramo cyo kwibuka buri munyarwanda wavuye ku Isi, ahubwo ngo abumva ko hari umuhanzi w’umunyawanda witabye Imana bifuza ko bamwibuka babegera bagategurira igitaramo hamwe.  

Yagize ati “Ntabwo ari ‘initiative’ yanjye kuba nafata buri muhanzi wese wavuye kuri ino Si w’umunyarwanda ngo mukorere ‘tribute’ ahubwo mwebwe mwumva ko yari inshuti yanyu hari n’icyo yamariye yabajejeho mwaza ahubwo mukatwegera tukabipanga tukabikorana bikagenda neza ariko bitarinze kujya mu matiku.”  

Igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio cyabaye kuya 01 Gashyantare 2019, cyakurikiwe n’ibitekerezo bya benshi bashinje Dj Pius kwirengagiza abahanzi b’abanyarwanda bitabye Imana ahubwo agategura kwibuka abanyarwanda.

Dj Pius avuga ko gutegura igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w'umunyarwanda atari inshingano ze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza5 years ago
    Your right guy. Iryo nitiku abibuka Bob Marley bo bazashijwa iki? Lucky dude Mansfield





Inyarwanda BACKGROUND