RFL
Kigali

Nizigiyimana Abdoul Kalim Mackenzie yasobanuye imwe mu ngingo iri mu masezerano yasinye muri Vipers SC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2019 14:56
0


Nizigiyimana Abdoul Kalim bita Mackenzie umurundi akaba rurangiranwa mu Rwanda wari umaze imyaka itatu muri Gormahia FC (Kenya) yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Vipers SC muri Uganda, ikipe ifite ibikombe bitatu bya shampiyona kuva yashingwa mu 1969.



Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA, Nizigiyimana w’imyaka 29 yavuze ko yasinye imyaka ibiri muri Vipers SC ariko akaba yumvikanye nabo ko mu gihe hagira ikipe imwifuza amasezerano atararangira yaza ikishyura igihe yaba asigajemo akagenda.

“Twasinyanye imyaka ibiri. Gusa harimo ko mu gihe naba mbonye ikipe inshaka ntararangiza imyaka ibiri, yaza ikishyura ikabaha amafaranga ahwanye n’igihe naba nsigajemo nkagenda nta kibazo”. Nizigiyimana


Nizigiyimana Abdoul Kalim bita Mackenzie yageze muri SC Vipers muri Uganda

Nizigiyimana Abdoul Kalim bita Mackenzie umaze igihe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Abarundi iri no mu makipe afite amahirwe yo kubona itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, avuga ko bigiye kumufasha kugaruka ku murongo mwiza kugira ngo umukino wa Gabon uzaze ahagaze neza ku mwanya akinaho.

“Maze igihe ntakina kandi igihugu cyanjye gifite umukino wa Gabon mu minsi iri imbere, byari ikibazo kuri njye kuba nicaye ntakina. Gusa ubu ni byiza kuko ngiye gukomeza neza”. Nizigiyimana


Nizigiyimana umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma iburyo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba

Nizigiyimana umaze imyaka 12 mu ikipe y’igihugu y’Abarundi, yabaye mu ikipe ya Vital’O (2006) mbere yo kuza muri APR FC (2008-2009).

Nizigiyimana yavuye muri APR FC agana muri Kiyovu Sport (2009-2010) aho yavuye akajya muri AS Vita Club (2010) mbere yuko kandi agaruka muri Vital’O (2010-2011).

Mu 2011 Nizigiyimana yagarutse mu Rwanda akina mu ikipe ya Rayon Sports kugeza mu 2015 ubwo yahitaga ajya muri Gormahia FC muri Kenya akaba yaratandukanye nayo mu mpera za 2018.


Vipers SC ni ikipe ikunze kwambara imyenda yiganjemo ibara ritukura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND