RFL
Kigali

Dore inzira wacamo ngo ubashe guhumanura umubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/02/2019 14:51
0


Imwe mu ngaruka zikomeye zikurukira gufata amafunguro ahumanye cyangwa kubura ibyo kurya ni imikorere mibi y’ingingo zitandukanye mu mubiri.



Imikorere mibi y’umubiri ishobora kugaragazwa no kwiyongera ibiro, umuvuduko ukabije w’amaraso, kwiyongera kw’ibinure, gucika intege, kugira ibibazo byo gusinzira n’ibindi.

Niba wibonaho ibyo bibazo wihangayika hari uburyo bworoshye kandi bwizewe nk’uko byemezwa n’abahanga mu by’imikorere y’umubiri byagufasha gusohora ubwo burozi mu mubiri mu gihe cyitarenze amasaha 24. 

Nk'uko byemezwa na Sarah Asay, umuganga ushinzwe kuvura indwara zifitanye isano n’imirire mibi mu bitaro bya Bistro MD, ibyo bibazo ushobora kubyivura bigusabye gusa guhindura uburyo bw’imibereho. Bisaba nibura amezi 6 kugira imikorere y’umubiri ibe ibashije guhinduka rwose, ariko kandi biragoye rwose gutegereza ko icyo gihe gishira ngo ubone impinduka. 

Hari ibintu byoroshye wakora uyu munsi kugirango worohereze umubiri wawe gusohora ubwo burozi hanze maze ukagubwa neza bitarenze amasaha 24. Umwanya uhagije wo gusinzira. Gufata umwanya uhagize ugasinzira neza ni uburyo bumwe bufasha umubiri gusohora uburozi no kongera gutora kwisubizamo imbaraga nshya.Muganga Asay yagize ati “ Ibitotsi bifitanye isano ya hafi no kugabanya ibiro, kubaganya stress no gusubiza intege mu bugingo. 

Kunywa amazi ahagije ukimara kubyuka ni byiza no kuyanywa mbere yo kuryama ndetse n’ikindi gihe cyose. Iyo umuntu asinziriye amara amasaha hafi 8 adasomye ku tuzi, bityo ni ingirakamaro kunywa amazi ugikanguka kugirango ingingo zigarure ubuyanja ndetse uturemangingo tuzindukane imbaduko. 

Kurambura imitsi n’ingingo kenshi gashoboka Nibuze buri saha, fata iminota itanu ugendagenze umugongo, ibikanu,urambure amaboko n’amaguru. Ibi bizakugabanyiriza umunaniro, bifashe amaraso gutembera neza mu mikaya itandukanye, bizafasha umutima gutera neza, bizafasha umubiri gutwika ingufu zikwiye ngo ukore neza. Aka karuhuko gato uzaba ufashe ni uburyo bumwe kandi bukomeye byo kurogora umubiri wawe. 

Hagarika gukoresha ibinyobwa byongera imbaraga Irinde rwose ibinyobwa byongera imbaraga, ahubwo wihate cyane kunywa amasosi atandukanye ariko cyane cyane arimo imboga, ndetse wihate kunwa amazi. 

Irinde kunywa inzoga nubwo waba uyikunda Nubwo bitoshye ndetse ryose ikundwa n’abatari bake , umusemburo nawo ni uburozi mu mubiri.Bivuzeko igiye cyose unyweye inzoga umubiri uhugira mu guhangana n’ingufu ndetse n’ingaruka zayo maze ingufu zikomoka kubindi bintu wariye zikiyegeranya zigahinduka ibinure bibi mu mubiri. 

Nta kindi gikurikiraho usibye kugira umwuma no kugira umunaniro udasanzwe. Ntukagire icyo wiyima (Guhurwa) niba wumva umubiri wawe wazinutswe ibintu, ukumva wakwirira aka cyangwa kariya gusa burya ni bibi cyane. Umujyanama mu by’imirire Asay avuga ko ubwo bwivumbure bw’umubiri atari bwiza namba.

 Src: actualitesante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND