Uyu mugabo wigize umuganga yatahuwe n’uwahoze amuvura akiri umwana ubwo yari arwaye indwara ya schizophrénie.
Uyu Mugabo w’imyaka 36 witwa Boris
Kondrachine, akiri umunyeshuri yigeze kwica mugenzi we maze amunywa amaraso.
Nyuma yo kumara imyaka 10 agororerwa mu kigo
ngororamuco, uyu mugabo w’Umurusiya yaje gutabwa mu yombi yarihinduye umuganga
ukoresha impamyabushobozi y’impimbano bihita binatahurwa ko arwaye indwara ya schizophrénie,ibisazi mu Kinyarwanda.
Schizophrénie ni indwara yo mu mutwe kugeza
ubu itaramenyekana ikiyitera gusa ikunze kugaragara ku bantu bakuru ikaba itera
umuntu gukora ibintu bidasanzwe , ibi bikimara kuba byatangiye gukwirakwira ku
mbuga nkoranyambaga.
Abashinzwe iperereza
batangaje ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wari uzwi nk’umuganga mu bitaro
bya Tchéliabinsk, mu mujyi wa Oural, aho yari ashinzwe ubukangurambaga
muri ibyo bitaro. Arashinjwa icyaha cyo gukoresha Diplome mpimbano, iyi
Diplome bikaba bikekwa ko yayicuze mu Gushyingo umwaka ushize ubwo yazaga
gusaba akazi muri ibi bitaro.
“Amafoto ye akimara
gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye, nibyo byahise bigaragaza ko n’ubundi
mu mwaka wa 2000 uyu Boris Kondrachine yigeze gufungwa anahabwa imiti ikomeye
kuko yashinjwaga icyaha gikomeye”. Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’ubugenzacyaha
aho mu burusiya mu itangazo bashyize hanze.
Ibibi yakoze akiri umunyeshuri
Nk’uko bigaragara mu bitangamakuru
binyuranye mu Burusiya, mu mwaka wa 1998 ubwo yari akiri umunyeshuri uyu wiyise
Umuganga; yigeze gutera umunyeshuri bigagana imiti imusinziriza. Uwo munyeshuri
amaze gusinzira uyu twakwita Vampire yahise amukatagura amaguru n’amaboko
ubundi amunyunyuzamo amaraso.
Mu nkuru yasohotse icyo gihe mu
kinyamakuru cyitwa Znak.com Kondrachine nawe ubwe yifata nka
Vampire
Ubusanzwe arwaye Schizophrène
kandi we imutera kuryana; ikinyamakuru cyandikirwa muri ako gace kitwa Tcheliabinskaïa Nedelia gitangaza ko uyu Boris Kondrachine yigeze gufungirwa
mu bitaro by’indwara zo mu mutwe mu mwaka wa 2000 kugirango abanze avurwe iyi
ndwara aho yamaze imyaka 10.
Umuyobozi ushinzwe
ubuzima Natalia Gorlova yatangaze ko uyu Kondrachine
yatawe muri yombi nk’umuganga ushinzwe
ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwigisha abantu
gukora imyitozo ngororamubiri,akaba yarafatiwe mu mahugurwa nyuma yo gutahurwa
n’umuganga w’indwara zo mu mutwe wahoze amukurikira ubwo yari afungiye mu
bitaro.
Src: 7sur7
TANGA IGITECYEREZO