RFL
Kigali

Umugabo wishe umuntu akanywa amaraso ye yafashwe yarihinduye umuganga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/02/2019 8:06
0


Uyu mugabo wigize umuganga yatahuwe n’uwahoze amuvura akiri umwana ubwo yari arwaye indwara ya schizophrénie.



Uyu Mugabo w’imyaka 36 witwa Boris Kondrachine, akiri umunyeshuri yigeze kwica mugenzi we maze amunywa amaraso.

Nyuma yo kumara imyaka 10 agororerwa mu kigo ngororamuco, uyu mugabo w’Umurusiya yaje gutabwa mu yombi yarihinduye umuganga ukoresha impamyabushobozi y’impimbano bihita binatahurwa ko arwaye indwara ya schizophrénie,ibisazi mu Kinyarwanda.

Schizophrénie ni indwara yo mu mutwe kugeza ubu itaramenyekana ikiyitera gusa ikunze kugaragara ku bantu bakuru ikaba itera umuntu gukora ibintu bidasanzwe , ibi bikimara kuba byatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Abashinzwe iperereza batangaje ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wari uzwi nk’umuganga mu bitaro bya Tchéliabinsk, mu mujyi wa Oural, aho yari ashinzwe ubukangurambaga muri ibyo bitaro. Arashinjwa icyaha cyo gukoresha Diplome mpimbano, iyi Diplome bikaba bikekwa ko yayicuze mu Gushyingo umwaka ushize ubwo yazaga gusaba akazi muri ibi bitaro.

“Amafoto ye akimara gukwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye, nibyo byahise bigaragaza ko n’ubundi mu mwaka wa 2000 uyu Boris Kondrachine yigeze gufungwa anahabwa imiti ikomeye kuko yashinjwaga icyaha gikomeye”. Nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’ubugenzacyaha aho mu burusiya mu itangazo bashyize hanze.

Ibibi yakoze akiri umunyeshuri

Nk’uko bigaragara mu bitangamakuru binyuranye mu Burusiya, mu mwaka wa 1998 ubwo yari akiri umunyeshuri uyu wiyise Umuganga; yigeze gutera umunyeshuri bigagana imiti imusinziriza. Uwo munyeshuri amaze gusinzira uyu twakwita Vampire yahise amukatagura amaguru n’amaboko ubundi amunyunyuzamo amaraso.

Mu nkuru yasohotse icyo gihe mu kinyamakuru cyitwa Znak.com Kondrachine nawe ubwe yifata nka Vampire

Ubusanzwe arwaye Schizophrène kandi we imutera kuryana; ikinyamakuru cyandikirwa muri ako gace kitwa Tcheliabinskaïa Nedelia gitangaza ko uyu Boris Kondrachine yigeze gufungirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe mu mwaka wa 2000 kugirango abanze avurwe iyi ndwara aho yamaze imyaka 10.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima Natalia Gorlova yatangaze ko uyu  Kondrachine  yatawe muri yombi nk’umuganga ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwigisha abantu gukora imyitozo ngororamubiri,akaba yarafatiwe mu mahugurwa nyuma yo gutahurwa n’umuganga w’indwara zo mu mutwe wahoze amukurikira ubwo yari afungiye mu bitaro.

Src: 7sur7

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND