RFL
Kigali

Ibyiciro 9 nibyo abahanzi bari guhatanira guhagararira muri Salax Awards, Reba abahatana n'uko waha amahirwe uwo ushyigikiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2019 11:04
2


Salax Awards ni ibihembo bimaze kubaka izina mu ruhando rw'imyidagaduro hano mu Rwanda, bigenerwa abahanzi bitwaye neza buri mwaka, byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2009. Icyakora mu myaka itatu ishize byasaga n'ibyahagaze ba nyir'ubwite bo bagahamya ko byahagaritswe no kubura ubushobozi bwo gukomeza kubikora.



Nyuma y'uko habonetse kompanyi yiteguye gutegura neza Salax Awards ariyo AHUPA yagiranye amasezerano na Ikirezi Group bemeranya ko AHUPA ariyo igiye gutegura Salax mu gihe cy'imyaka itanu ishobora kongerwa, iki gihe hahise hatangazwa StarTimes nk'umuterankunga mukuru w'ibi bihembo bigenerwa abahanzi. Mu minsi ishize hashyizweho uburyo abaturage, abanyamakuru bose bahitamo abahanzi bumva ko bazahatanira ibi bihembo.

SALAX

AHUPA niyo yatsindiye gutegura Salax Awards

Nyuma yo kubatora, kuri ubu abahanzi bashyizwe mu byiciro 9 bamaze gutangazwa hakaba hatangiye n'amatora ku buryo batanu ba mbere muri buri cyiciro aribo bazahita babona itike yo gutangira guhatanira ibi bihembo byamamaye mu Rwanda. Ibi byiciro bihatanirwa ni Best Male, Best Female, Best Group,Best R&B Artist, Best Afrobeat Artist, Best Upcoming Artist, Best Gospel Artist, Best Hip Hop Artist na Best Culture and Traditional Artist.

Ibi byiciro byose bikaba bihataniramo abahanzi 10 usibye mu cyiciro cy'amatsinda aho ho hahatana 7 bitewe n'ubuke bwayo. Gutora abahanzi ku buryo babasha kwinjira muri 5 bahatanira ibihembo birakorwa binyuze ku rubuga rwa salaxawards.rw ndetse n'ubutumwa bugufi wohereza ukoresheje telefone aha ukaba wandika ijambo Salax ugasiga akanya ugashyiraho code ya buri muhanzi noneho ukohereza kuri 9092.

SALAX

Urugero rw'uko no mubindi byiciro byifashe...

Gutora aba bahanzi bagomba kwinjira muri batanu ba mbere biratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019. Byitezwe ko nyuma y'aya matora atazamara igihe kinini dore ko azarangira tariki 8 Gashyantare 2019, hazaba hamenyekanye abahanzi batanu muri buri cyiciro bazongera bagatorwa bundi bushya hashakishwa uwegukana igikombe muri buri cyiciro. ibi bikombe bikazatangirwa mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.

Ibyo biciro birimo abahanzi batandukanye:

Umuhanzi witwaye neza muri R&B:

Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Buravan, King James, Yverry, Christopher, Edouce, Peace Jolis, Aime Bluestone

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori:

Charly na Nina, Oda Paccy, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyn Sano

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat:

Mico The Best, Uncle Austin, M1, Davis D, Sintex, Eric Senderi, Rafiki, Dj Pius, Mc Tino, Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana:

Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Ezra Joas, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Bosco Nshuti, Gentil Bigizi, Ivan D, Theo Bosebabireba

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo:

Jules Sentore, Clarisse Karasira, Jaba Star, Deo Munyakazi, Mani Martin, Jodas Sengabo, Nicky Dimpoz, Sophia Nzayisenga, Ignace Nyirinkinda, Nsengiyumva François

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop:

Green P, Riderman, Mukadaff, Jay Polly, Khalifan, Bull Dogg, Lil G, Jay C, Amag The Black, Mr. Kagame

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka:

Sintex, Marina, Cassandra, Andy Bumuntu, Mukadaff, Alyn Sano, Asinah Erra, Victor Rukotana, Safi Madiba, Buravan

Itsinda ryitwaye neza:

Trezzor, Urban Boys, Active, Yemba Voice, The Same, Super Brothers, Just Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TWAGIRIMANA Paul5 years ago
    Nabasabaga ko hano nimba muvuze AHUPA Munasobanura icyo aricyo.
  • Kamega5 years ago
    Kubona king james ari mukiciro kimwe na edouce na aime Bluestone biratangaje. Singaye nabanennye iri rushanwa. Abahanzi babonye bakize guma guma none bishoye muribi umuntu wese ubisomye ahita abona amafuti abyuzuyemo? Nigute muvuga ngo best group Yemba voice, yaratandukanye?? Abahanzi nyarwanda bizabagora kurenga umutaru. Ngo best female alyn sano?? Kweli? Ngo cassandra?? Nkaho bakagiye muri new artist ngo best female?? Abantu bavuga ngo abahanzi babanyarwanda wapi muti nukudakunda ibyiwacu! Ushatse kubakiriraho wese arangiza imishinga ye yamara kwibonera aho azakuriramo aye ntakwibaza byiza muti ndio buana.





Inyarwanda BACKGROUND