RFL
Kigali

Group Trezzor iri gufata amashusho y’indirimbo ‘Njyewe nawe’ ahuzwa n’ayafatiwe i Goma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2019 10:32
0


Itsinda ry’abanyamuziki Trezzor rihuriyemo abasore babiri Yves Kana na Hategekimana Bertrand batangiye gufatira mu Mujyi wa Kigali amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Njyewe nawe’ agomba guhuzwa n'ayo bafatiye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.



Group Trezzor igizwe na Yves Kana usanzwe ucuranga Guitar ndetse na Hategekimana Bertrand ucuranga Piano Classic; bazwi mu muziki w’umwimerere(Live). Bombi bakoze indirimbo zitandukanye zanyuze benshi nka ‘Urukumbuzi’, ‘Nsasira’, Rockstar’, ‘Love song’ n’izindi ziyongera ku ndirimbo ‘Mon Amour’ baherutse gushyira hanze bahuriyemo n’itsinda Urban Boys ndetse na Ziggy 55.

Kuri ubu aba basore bageze kure umushinga w’indirimbo y’urukundo bise ‘Njyewe nawe’; yatangiye kwandikwa muri 2018, ndetse amwe mu mashusho yayo yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu barakataje mu gufata amashusho y’iyi ndirimbo bateganya ko izasohoka mu minsi iri imbere.

Yves Kana yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayanditse muri 2018  ariko ko ‘Mon Amour’ bahuriyemo na Urban Boys ndetse na Ziggy 55 ariyo bahisemo ko isohoka mbere yayo. Yavuze ko bateguye gusohora iyi ndirimbo y’urukundo kuko muri Gashyantare ari ukwezi k’urukundo. 

Yagize ati "Ni indirimbo yitwa ‘njyewe nawe’, turi mu kwezi kwa kabiri buriya ni ukwezi k’urukundo, ndetse abantu bazi iby’urukundo bavuga ko ari ukwezi kw’urukundo na Werurwe. Ni indirimbo y’urukundo tugiye gushyira hanze kubera ko twazirikanye abantu bakundana. 'Njyewe nawe’ ni akaramata, harimo amagambo y’urukundo. Ni indirimbo ituje cyane, uburyo bw’imicurangire ntabwo busanzwe, harimo piano na Saxophone. Ni ibintu twatekerejeho hashize iminsi kuko twayanditse mu mwaka ushize.” 

Yves Kana mu mwiteguro y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Njyewe nawe'.

Yves avuga ko muri iyi ndirimbo ‘njyewe nawe’ batumiyemo uwitwa Joseph agacuranga Saxophone bagamije ko abantu nibayumva bazumva ko harimo umwimerere. Yongeraho ko uburyo indirimbo ikoze n’ibindi byose biyigize babyitezeho umusaruro ufatika.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Trackslayer. Saxophone yumvikana muri iyi ndirimbo yacuranzwe na Joseph usanzwe uzwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, Piano yumvikanamo yacuranzwe na Bertrand, amashusho y’indirimbo ari gutunganywa na Africa.  

Kuri ubu, Group Trezzor ihatanye mu bihembo bya Salax Awards, bizeye ko bazaboneka ku rutonde rw’amatsinda atanu.

Uyu mukobwa niwe uzifashishwa mu gukina ubutumwa baririmbye aha ari kumwe na Bertrand.

Umuraperi Siti True Karigombe nawe azagarara mu mashusho y'iyi ndirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON AMOUR'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND