RFL
Kigali

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Cancer

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/02/2019 20:47
0


Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Cancer ni umunsi washyizweho n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, wizihizwa kuwa 4 gashyantare buri mwaka. Wizihizwa hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya Cancer, gupima abantu ku bushake no kuvura indwara ya cancer.



Ni gute uyu munsi wizihizwa?

Abaturage, Abikorera , Imiryango itegamiye kuri leta n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu buyobozi bwite bwa leta, bahurira hamwe kuri uyu munsi bakaganira ngo barusheho gusobanukira n’indwara ya Cancer. Ku buryo babasha kwipimisha,kuvura no gufata ingamba zihamye zo kwirinda.

Hakorwa ubukanguramba mu bitangazamakuru binyuranye hagarukwa cyane ku kurwanya indwara ya cancer, mu bihugu byinshi bifashisha uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya cancer bakagaragaza ingaruka zitandukanye ziterwa na cancer ; nka Cancer y’amabere,Cancer y’ibihaha, Cancer y’uruhu,iyi Nkondo y’umura, iya prostate n’izindi. Ubukanguramba byibanda cyane ku kwirinda no kugabanya ingaruka ziterwa na Cancer.

Ishami ry’umuryango w’abimbye ryita ku buzima OMS, riyobora rikanakurikira ibikorwa by’ubuzima mu muryango w’abibumbye, rikorana n’imiryango nk’umuryango  mpuzamahanga wo kurwanya cancer mu kugaragaza ibipimo bishya by’indwara ya cancer.

Insanganyamatsiko muri iyi myaka ishize zigenda zigaruka cyane ku kwirinda cancer no kuzahura imibereho y’abarwayi ba cancer.

Ubushakashatsi bushya

Kugera uyu munsi cancer nicyo kintu cya mbere  gitera kandi gihitana abantu benshi ku isi , aho iza imbere mu kwica abantu benshi kuruta intambara, Ibiza karemano n’ibindi. Ntikunda kuvugwaho ndetse igaruka gacye mu bitangazamakuru nyamara ihitana abatari bake. Ikintu gishimishije kurutaho ni uko uko iminsi igenda ihita ari nako ubuvuzi bugenda butera intambwe ishimishije mu guhangana n’iyi ndwara dore ko ubu isigaye ivurwa igakira n’ubwo bigihenze ariko intego y’uyu munsi mpuzamahanga ni ukugirango abantu bongere batekereze ku cyakorwa ngo izabashe kurandurwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko indwara ya Cancer yahitanye abantu basaga Miliyoni 84 hagati y’imyaka ya 2005 na 2015 batabonye ubufasha na buke; Ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere nibyo byagarayemo umubare munini.

Amasezerano y’i Paris niyo yemeje itariki ya 04 Gashyantare nk’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya cancer, UICC ihuriro mpuzamahanga ryo kurwanya cancer akaba ariryo ryahawe inshingano zo guhuza ibikorwa byose by’uwo munsi.

UICC ibifashijwemo n’imiryango mpuzamahanga itandukanye harimo na OMS yatangije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Cancer kuwa 04 Gashyantare 2006.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaraga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS kuwa 31/01/2019 rikangurira za leta n’imiryango mpuzamahanga gukwirakwiza inkingo zirinda kwandura Indwara ya Cancer y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa

Yakomeje agira ati “ Uru rukingo rumaze gukoreshwa mu bihugu 90, Kandi bigeze ku kigero gishimishije kuko usanga muri ibyo bihugu abana b’abakobwa nibura abagera kuri 90% bamaze gukingirwa ariko kandi inzira iracyari ndende kuko usanga hari abakiri kuri 25% cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

“Nitubasha gukingira umubare munini w’abana b’abakobwa bafite imyaka hagati ya 9 na 14 mu isi, dushobora kuzarandura iri shyano” Byatangajwe na Dr Krud mu kiganiro yagiranye ikinyamakuru cya ONU Info.

 Insanganyamatsi y’uyu mwaka iragira iti Turandure cancer y’inkondo y’umura, imbarutso y’urupfu ku bagore mu isi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND