RFL
Kigali

CYCLING: Ruberwa Jean Damascene na bagenzi be batanu bagiye muri Cameroon muri Tour de l’Espoir 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/02/2019 15:27
0


Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igizwe n’abasore batandatu (6) batarengeje imyaka 23, yahagurutse mu Rwanda igana muri Cameroun ahagomba kubera irushawa mpuzamahanga, Tour de l’Espoir 2019 riteganyijwe kuva tarki 4-9 Gashyantare 2019.



Tour de l’Espoir ni irishanwa ryatangiye bwa mbere mu 2018 ubwo ryatwarwaga na Areruya Joseph wari umaze gutwara Tour du Rwanda 2017. Kuri ubu ikipe y’u Rwanda iyobowe na Ruberwa Jean Damascene bita Kasongo Kabiona niwe kapiteni wa bagenzi be batanu bahagarariye u Rwanda.


Ikipe y'u Rwanda izahatana muri Tour l'Espoir 2019

Mu bakinnyi batandatu (6) Nathan Byukusenge azitabaza muri iri rushanwa, Samuel Hakiruwizeye na Ruberwa Jean Damascene nibo bakinnyi basubiye muri iri rushanwa kuko mu 2018 bari bari kumwe na Areruya Joseph waryegukanye.

Abakinnyi batandatu bagize Team Rwanda izakina Tour de l’Espoir 2019 barimo; Eric Manizabayo, Samuel Hakiruwizeye, Nkurunziza Yves, Mugisha Moise, Jean Damascene Ruberwa na Nzafashwanayo Jean Claude.


Nkurunziza Yves (Iburyo) akubutse muri La Tropicale Amisa Bongo 2019 mu gihe Ruberwa Jean Damascene (wambaye icyatsi) ariwe kapiteni

Ruberwa Jean Damascene kapiteni w’ikipe yafashe urugendo igana muri Cameroun yavuze ko bagiye bafiye icyizere kuko ngo nubwo biganjemo abana bakiri bato badafite ikibazo kuko ngo banafite imbaraga.

“Abakinnyi bashya tujyanye ni abana bakiri bato ariko bafite imbaraga kandi si irushanwa rya mbere bagiyemo uretse Nzafashwanayo Jean Claude. Ahantu tugiye turahazi kuko imihanda yaho turayizi. Abakinnyi benshi bazaba bariyo twarahuye. Kandi kugeza ubu abanyarwanda natwe aho tugiye baradutinya bityo rero nkurikije uko imihanda iteye birashoboka ko twabona intsinzi”. Ruberwa


Ruberwa Jean Damascene kapiteni w'ikipe y'igihugu yagiye muri Cameroun

Amakipe y’ibihugu yitwaye neza muri Tour de l’Espoir ahita abona itike yihuta yo kujya mu irushanwa mpuzamahanga ribera mu Bufaransa (Tour de l’Avenir), irushanwa n’ubundi ryitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23. Tour de l’Avenir ni irushanwa rigereranwa na Tour de France y’abakiri bato.Tour de l'Avenir 2019 izakinwa kuva tariki 15-25 Kanama 2019.


Team Rwanda ubwo bari i Kanombe mbere yo gufata urugendo

Dore inzira Tour de l’Espoir 2019 izacamo:

Tariki ya 4 Gashyantare 2019: Stage 1 (TTT) Douala-Douala (18.6km)

Tariki ya 5 Gashyantare 2019: Stage 2 - Douala › Douala (102.3km)

Tariki ya 6 Gashyantare 2019 Stage 3 - Nkongsamba › Dschang (68.3km)

Tariki ya 7 Gashyantare 2019: Ikiruhuko

Tariki ya 8 Gashyantare 2019: Stage 4 - Ngoulemakong › Yaoundé (111.1km)

Tariki ya 9 Gashyantare2019: Stage 5 - Yaoundé › Yaoundé (103.4km)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND