RFL
Kigali

HEROES CUP 2019: AS Kigali WFC yatwaye igikombe itsinze Scandinavia WFC kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2019 18:16
0


AS Kigali Women Football Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinze Scandinavia WFC penaliti 4-3 nyuma y'uko iminota 90’ y’umukino yari yarangiye banganya igitego 1-1.



Ryari irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli by’umwihariko mu mupira w’amaguru, irushanwa ryatwawe na AS Kigali WFC ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.


AS Kigali bishimira igitego cyabo cyafunguye umukino


Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte yushimira igitego

AS Kigali nibo bafunguye amazamu ku munota wa 56’ ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte akoresheje umutwe mu gihe igitego cyaje kwishyurwa na Mukandayisenga Nadine kuri penaliti yateye ku munota wa 63’ w’umukino.



Scandinavia WFC baje mu mukino ubona barusha imbaraga AS Kigali WFC

Umukino waje kurangira amakipe anganya igitego 1-1 biba ngombwa ko bahita bajya muri penaliti byihuse. Scandinavia WFC batangiye bahusha penaliti ya mbere birangira banahushije iya kane mu gihe AS Kigali WFC yari imaze kwinjiza penaliti enye (4).



Ibangarye Anne Marie wahoze muri Scandinavia WFC ntabwo umukino wamubereye mwiza 

Mu buryo bw’imikinire, ntabwo amakipe yakinnye umukino urimo uguhangana gukabije kuko ikipe ya AS Kigali yari mu rugo ntiyari ifite ubukana bitewe n'uko amakipe yombi amaze igihe adakina uhereye igihe shampiyona yarangiriye.



Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC ntabwo yari ahagaze neza 

Ikipe ya Scandinavia WFC wabonaga ahanini bakoresheje abakinnyi basanzwe batabona umwanya wo gukina bityo biba umwanya mwiza kuri Radjab Bizumuremyi kugira ngo abapime arebe ko hari umusanzu bazatanga mu mwaka w’imikino 2019-2020.

AS Kigali WFC yakinaga ubona abakinnyi batihuta kuko umukino wabo usanzwe ushingiye hagati mu kibuga ntabwo wabakundiye kuko Kalimba Alice ubibafashamo atari mu bihe bye abantu basanzwe bazi.


Niyomugaba Sophie yari mu mukino neza 

Mbarushimana Shaban umutoza wa AS Kigali WFC yari yakoresheje abakinnyi bisa n'aho ari abasanzwe batamenyeranye kuko guhera mu izamu, mu bwugarizi no mu busatirizi bari bafitemo abakinnyi bashya mu basanzwe babanza mu kibuga.


Dudja Umwariwase ashaka aho yanyuza umupira 

Mu izamu Nyirabashyitsi Judith ntabwo yari ahari kuko Mbarushimana Shaban yavuze ko ari muri gahunda yo gushaka ikipe yo hanze y’u Rwanda. Mu mutima w’ubwugarizi hakinaga Maniraguha Louise mu mwanya wa Angelique Umwizerwa bita Rooney utari ameze neza. Kayitesi Alodie usanzwe akina iburyo yari yakinnye inyuma agana ibumoso bityo Uwizeyimana Helene yari yabanje mu izamu.

Ibangarye Anne Marie wahoze muri Scandinavia WFC yari yabanje mu kibuga ariko abura uburyo bwo kureba mu izamu asimburwa na Imanizabayo Florence nawe waje gusimburwa na Nibagwire Libere.

Nyiramwiza Marthe yasimbuye Mukeshimana Jeannette mu gihe Diane Uwamariya yasimbuwe na Mushimiyimana Marie Claire.


Mu mikino ine (4) amakipe amaze gukina AS Kigali WFC yatsinze itatu (3), Scandinavia WFC itsindamo umwe (1)

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali WFC XI: Uwizeyimana Helene (GK,30), Kayitesi Alodie 2, Mukantaganira Joselyne 16, Louise Maniraguha 13, Mukeshimana Jeannette 7, Kalimba Alice (C,18), Umwariwase Dudja 3, Iradukunda Callixte 17, Ibangarye Anne Marie 11 na Niyomugaba Sophie 8.

Scandinavia WFC XI: Niyonsaba Jeanne (GK,22), Nyirahabimana Anne 15, Hirena Umuziranenge 3, Muhawenimana Constance 12, Djasila Uwineza 17, Mukandayisenga Nadine 13, Jeanne Ukwinkunda 8, Matandra Uwihirwe 6, Abimana Djamila (C, 16), Diane Uwamariya 18 na Jeanne Nyirahabimana 10.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND