RFL
Kigali

KIGALI: Aba Djs 8 ni bo bazacuranga mu gitaramo cya Silent Disco cyatumiwemo Dj Spinny kuri St Valentin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 15:13
1


Buri mwaka tariki 14 Gashyantare haba ni umunsi ukomeye ku bakundana, usanga akenshi abakundana bawufata nk'umunsi wabo. Uba ari umunsi wo kwicara hamwe bagasubiza amaso inyuma bakibukiranya urugendo banyuzemo mu rukundo ndetse bagasangira ibyishimo by'aho bagejeje bakundana uruhamye.



Ibi ni nako uyu mwaka bigomba kugenda aho tariki 14 Gashyantare 2019 ari umunsi watangiye kwitegurwa bikomeye mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu hamwe mu hazakira abakundana bakishimana ni muri Pacha Club ahateguriwe ibirori bya Silent Disco biri mu bigezweho mu Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe na Decent Entertainment amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko bongeye gutumira VJ Spinny umunyarwanda uvangavanga imiziki muri Uganda ariko nanone umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba kubera Silent Disco.

Silent Disco

Ubwo iki gitaramo cyabaga aho cyabereye hari hakubise huzuye...

Aba Djs umunani ni bo bazacuranga muri iki gitaramo, bakaba barimo barindwi basanzwe bacurangira mu Rwanda biyongeraho Vj Spinny umu Dj ukomeye ucuranga mu gihugu cya Uganda. Iki gitaramo si ubwa mbere kigiye kubera Pacha Club cyane ko icya mbere cyahabereye tariki 3 Ugushyingo 2018 icya kabiri kiba tariki 25 Ukuboza 2018.

Igitaramo kigiye kuhaberani icya gatatu. Aba Djs bagiye gucuranga muri iki gitaramo bakaba barimo; Dj Anita Pendo, Dj Diallo,Dj Phil Peter, Dj Lenzo,Selecta Copain, Dj Edwin na Dj Sisqo aba biyongeraho Vj Spinny watumiwe kuva i Bugande.

Silent Disco

Iki gitaramo kigiye kongera kuba...

Kwinjira muri iki gitaramo giteganyijwe tariki 14 Gashyantare 2019, ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5,000Frw) ugahabwa Ecouteurs zo kumviramo umuziki cyane ko iki gitaramo gitegurwa ku buryo abantu babyina umuziki ucurangwa n'aba Djs b'inzobere baba bateguwe ariko nta rusaku rwumvikana hanze. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    tuzazitahana c izo ecouteurs hhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND