RFL
Kigali

Mu mwenda umusanisha nk'umugororwa,... Jay Polly yatangiye gufata amashusho y'indirimbo ye Umusaraba wa Josua -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 9:22
1


Mu minsi ishize ni bwo Jay Polly yafunguwe nyuma y'amezi atanu yari amaze muri gereza. Akigera hanze yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Umusaraba wa Josua', yakoranye na Marina. Ni indirimbo yumvikanamo ubuhamya bukomeye bw'ubuzima uyu muraperi yanyuzemo mbere y'uko afungwa, mu gihe cy'ifungwa rye kugeza asohotse.



Kuri ubu Jay Polly yatangiye gufata amashusho y'iyi ndirimbo, akaba ari amashusho agaragaramo umwambaro asanisha n'uw'abagororwa. Usibye uyu mwambaro Jay Polly agaragaramo ariko kandi agaragara yambaye iminyururu yambikwa abagororwa kugira ngo badatoroka abenshi bakunze kubibona mu ma filime yo muri Amerika.

Jay Polly

Amashusho y'indirimbo nshya ya Jay Polly azaba ashushanya ubuzima yanyuzemo muri gereza...

Mu minsi ishize ubwo Jay Polly yaganiraga na Inyarwanda.com yadutangarije ko agiye gufata amashusho y'indirimbo ye kandi yizeye ko azaba ari amashusho yo ku rwego rwo hejuru cyane mu kumufasha kubara inkuru iri mu ndirimbo. Jay polly yatangarije Inyarwanda.com ko yifuza gufata amashusho buri muntu azajya areba agahita abona inkuru mbarirano yanditse mu ndirimbo.

Jay Polly

Jay Polly...

Iy ndirimbo nshya ya Jay Polly yaba mu buryo bw'amajwi yakorewe muri The Mane inzu ifasha abahanzi n'ubu iri gufasha uyu muraperi. Amashusho yayo nayo ari gufatirwa ndetse azanatunganyirizwa muri iyi nzu isanzwe ibarizwamo Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina wanakoranye indirimbo 'Umusaraba wa Josua' na Jay Polly.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO UMUSARABA WA JOSUA YA JAY POLLY NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    azogere akubite Image of God maze arebe ko imisaraba itikuba 70





Inyarwanda BACKGROUND