RFL
Kigali

Mashariki African Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 5, hazatambutswa ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/01/2019 14:00
0


Iserukiramuco rya filimi nyafurika, Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 5 aho abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bazaba bitabiriye iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “sinema mu kugaragaza ubumuntu” (Cinema to enlighten humanity).



Iyi nsangamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994. Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha abanyafurika n’isi muri rusange. Uyu mwaka iri serukiramuco rizaba guhera tariki 24 kugeza kuri 31 Werurwe 2019 muri KCEV hazwi nka Camp Kigali.

Kugeza ubu filime zirenga 1500 zamaze kwiyandikisha zisaba kuzitabira iri serukiramuco, nyuma y’itariki 31 Mutarama nibwo bazamenyakana filime zabashaje kwemererwa kuzitabira Mashariki African Film Festival.

Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco zi izakozwe n’abanyafurika kandi zivuga inkuru zerekeranye na Afurika, zikaba zarakozwe nibura guhera muri 2017. Uretse kwerekana filime, hazaba hari gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na sinema, guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye. Filime zizerekanwa kandi zizaba zibanda ku kwerekana ubumuntu ndetse nyuma yo kwerekana filime hazajya haba umwanya w’ibibazo n’ibisubizo mu gihe uwakoze iyo filime ahari.

Mashariki

Mashariki African Film Festival uyu mwaka iteganyijwe mu mpera za Werurwe

‘Girls in Cinema’ ni kimwe mu bizaba bigize Mashariki African Film Festival muri uyu mwaka, iyi ikaba ari gahunda yo gushishikariza umubare munini w’abakobwa kwitabira kujya muri sinema. Hateganyijwe gahunda zo kwigisha abakobwa gukora filime bifashishije telefoni zigezweho (smartphones), nka kimwe mu bikoresha bihendutse ugerera nyije n’ibindi bikoresho nkenerwa mu gukora filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND