RFL
Kigali

Impamvu 3 zikomeye zikwiye gutuma ucika kuri telephone nijoro

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2019 13:18
1


Abantu benshi bamaze kubatwa no kumara umwanya muremure bakoresha telefone mbere yo kuryama nyamara byangiza ubuzima ku buryo bukomeye.



Ishami ry’ubuzima rusange muri leta ya Californie muri USA basohoye itangazo riburira abantu ko bakwiye kwirinda ikoreshwa rikabije rya telephone kubera ingaruka zikomeye ziterwa n’urumuri n’imitingito y’amajwi zirekura. Izo ngaruka harimo nko kurwara ibibyimba ku bwonko, ku bagabo bitera kugabanuka kw’intangangabo, Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, Kwibagirwa bidasanzwe ndetse no kubura ibitotsi.

Icyago gikomeye ni imirasire y’uburururu irekurwa na telephone kuko itera ibyago bitabarika, byiyongera kandi ku rumuri rubi tuba twiriweho rw’izuba. Ariko by’akarusho urumuri rurekurwa na telephone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga kururebamo nijoro ntibyangiza amaso gusa ahubwo bibangamira n’ikorwa ry’umusemburo wa mélatonine, umusemburo w’ibitotsi.

Telefone zangiza amaso

Inyigo yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Toledo bavumbuye ibyago bikomeye biterwa n’urumuri rw’uburururu mu miterere y’amaso. Babonye ko urwo rumuri rwangiza imboni y’ijisho ndetse ko bishobora gutera ubuhumyi bwa burundu. Mu Itangazo bashyize ahagaragara mu kinyamakuru UT news, Ajith Karunarathne umwarimu wungirije muri Kaminuza ya Toledo mu ishami ry’ubutabire n’ibinyabuzima yagize ati “ Ukwangirika gutewe n’urumuri ry’ubururu ku mboni y’ijisho ni rusange kandi rwakwangiza n’akanyangingo akariko kose”

Téléphone ihungabanya ibitotsi

Urumuri ry’ubururu rurekurwa na Telefone ruhungabanya ibitotsi kuko rubangamira ikorwa ry’umusemburo wa mélatonine; umusemburo mfatizo utuma habaho ibihe karemano mu mubiri ariko ukorwa by’umwihariko nijoro. Bityo iyo igihe cyawe cy’ibitotsi cyataye gahunda ntushobora gusinzira amasaha ahagije ngo umubiri ubashe kuruhuka neza.

Bityo kudasinzira neza bitera ibibazo bikomeye birimo:Ibibazo byo kubura ubwonko bwibutsa,Gutinda gusubiza,Ibibazo by’umutima,Agahinda,Kubyibuha ku buryo budasobanutse,Iminkanyari n’izindi ndwara z’uruhu.

Kurara muri telephone byongera ibyago byo kurwara cancer

Gutinda mu rumuri rw’ubururu rwa telephone bibangamira ikorwa rya mélatonine ifasha umubiri mu bwirinzi karemano burwanya cancer, ikanakurinda kwandura indwara zitandukanye. Nk’uko ikinyamakuru le Figaro kibitangaza, inyigo nyinshi zakozwe zigaragaza ko ikoreshwa cyane rya telephone ritera indwara za cancer yo mu bwonko.

None ni iki wakora mbere yo kuryama?

Ni byiza kwirinda kureba mu birahure birekura urumuri rw’ubururu nibuze isaha imwe mbere yo kuryama, kandi kugirango urinde ibitotsi byawe ni byiza gukurikiza izi nama:

Shyira ibikoresho byose by’ikoranabuhanga kure y’uburiri bwawe,Gabanya ubushyuhe mu cyumba uraramo,Rekeraho gusoma nibura iminota 10 mbere yo kuryama,Gerageza kurya buri gihe ku masaha amwe adahinduka,Fubika cyane ibirenge byawe kugirango ubone ibitotsi byiza,Irinde imyitozo ngororamubiri nibura amasaha 3 mbere yo kuryama,Ishyire mu mutuzo.

Src: le figaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jo5 years ago
    iterambere rizarangiza isi erega, ibiryoshye byose bigira ingaruka, beer, inyama,.....aho kubaho mbihiwe niyima nkamara 100 ans nzakora ibyo nshaka mare 60 ans





Inyarwanda BACKGROUND