RFL
Kigali

KINA Music yasinyishije umuhanzi mushya, bahita banashyira hanze indirimbo ye nshya -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2019 21:16
2


Kina Music ni inzu ubusanzwe izwiho gufasha abahanzi bakizamuka yewe ikanafasha abubatse izina, iyi ni imwe mu mazu amaze kubaka izina ku butaka bw'u Rwanda yewe yubashywe cyane kubera abahanzi bayibarizwamo nabayinyuzemo yafashije kuba ibyamamare, kuri ubu KINA MUSIC yamaze kwakira umuhanzi mushya ndetse banasohoreye indirimbo ya mbere.



Nkuko amakuru Inyarwanda.com ikesha Kina Music abivuga iyi nzu yasinyishije umusore witwa Nelson Rwangabo cyangwa se Nel Ngabo nk'izina rye rya muzika. uyu musore banahise bakorera indirimbo ye ya mbere bise 'Why' yasinye muri Kina Music imyaka itatu bamufasha nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina Music.

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE Y'UYU MUSORE "NELNGABO" YISE 'WHY'

Nel Ngabo

Nel Ngabo uririmba injyana ya R&B wumvikanisha ubuhanga buhanitse kuri ubu indirimbo ye ya mbere yageze hanze ikaba yarakorewe muri KINA MUSIC  mu gihe amashusho yayo yo yasohotse arikumwe namagambo ayigize "Lyrics" byose byakozwe na Meddy Saleh. Uyu abaye umuhanzi mushya ukurikira Dream Boys, Tom Close na Butera Knowless bari basanzwe babarizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi.

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE Y'UYU MUSORE "NELNGABO" YISE 'WHY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABUMUGISHA EMMY5 years ago
    Kabisa uyu mutipe afite impano namubwira Courage byahatari.
  • Divin Nduwayezu1 year ago
    Mfite impano yokuririmba noguhimba indirimbo,ndabasabye management mumpano yanjye.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND