RFL
Kigali

Hon. Bamporiki yatangaje ko bwa mbere itorero ry'igihugu rizakurikirana imihigo y'abahatana muri Miss Rwanda bagashyirirwaho n'itorero ryihariye -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2019 16:20
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019 ni bwo abakobwa 15 batsindiye itike yo kwerekeza ku munsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2019 bahize imihigo njyarugamba imbere y'umukuru w'itorero ry'igihugu Hon.Bamporiki Edouard mu gihe bakuru babo nabo bahiguraga iyo bahize umwaka ushize.



Ubwo aba bakobwa bahigaga ibyo bazakora mu mwaka wa 2019 Hon.Bamporiki Edouard uhagarariye itorero ry'u Rwanda yibukije aba bakobwa impamvu yo guhiga ndetse n'impamvu bakuru babo batumiwe mu gitaramo cyo guhigura imihigo bahize. Aha yabibukije ko imihigo bahize ari rwo rugamba bagiye kurwana anabasaba kuzaba intwari ntibazarutsindwe ahubwo bakazatahana intsinzi besheje imihigo.

Hon Bamporiki Edouard yabwiye abakobwa ko mu rwego rwo kugira ngo imihigo yabo bayese neza kandi izateze imbere igihugu cyabo itorero ry'igihugu bwa mbere rigiye gukurikirana imihigo y'aba bakobwa iyi ikaba ariyo nshuro ya mbere bizaba bibayeho. Uyu muyobozi yavuze ko n'ubwo hari abavuga ko irushanwa ritaratanga umusaruro uhagije ariko nanone ababwira ko ikibazo atari abategura irushanwa ahubwo abakobwa aribo bagomba gushyiramo imbaraga ngo batange umusaruro urushijeho kuba mwiza.

Miss Rwanda

Nyuma yo kubaganiriza yifatanyije n'aba bakobwa gusoma ku ntango y'imihigo,Hon Bamporiki Edouard yasabye abakobwa biyumvamo kutazatatira igihango gusoma ku ntango yari yabateguriwe. Aha uyu muyobozi yabwiye abakobwa ko bagiye gushaka itorero ribereye aba bakobwa bakazaryitabira ariko nanone bakazajya ku rugerero nk'izindi ntore zose ziba zaranyuze mu itorero ry'igihugu.

UMVA HANO UBUTUMWA BAMPORIKI EDOUARD YAGENEYE ABAKOBWA MBERE YO GUHIGA IMIHIGO BAGOMBA KUZESA MU GIHE CY'UMWAKA

REBA HANO IJAMBA HON EDOUARD BAMPORIKI YAGEJEJE KU BAKOBWAUBWO BASANGIRAGA KU NTANGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Louis5 years ago
    N'akataraza kazaza pe! Ni ryari mu Rwanda abaari bigabije intango y'amarwa bakayiitereka imbere y'abagabo koko?!
  • Amiel5 years ago
    nimuturagire ahoberekanira miss rwanda uyumunsi hateguwe murakoze kubwigisubizo cyanyu kiza👍





Inyarwanda BACKGROUND