RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Mu minsi 5 gusa, asaga Miliyoni 27 ni yo abanyarwanda bakoresheje batora abo bashyigikiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2019 14:56
1


Miss Rwanda2019 ni irushanwa rimaze igihe riri gukorwa hashakihwa umukobwa wakwambikwa ikamba agasimbura Nyampinga w'u Rwanda Miss Iradukunda Liliane. Iri rushanwa rigeze ahakomeye dore ko habura amasaha make cyane uzegukana ikamba akamenyekana. Kuri ubu igikorwa cyo gutora hakoreshejwe SMS cyarangiye.



Amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 ahagarikwa ku wa Kane Tariki 24 Mutarama 2019. Mu gihe cy'icyumweru yamaze, abanyarwanda bari bamaze gutoresha arenga miliyoni 27 (27,795,240Frw). Nk'uko imibare ibigaragaza, ku munsi wa mbere w'amatora hatoye abantu 134,039, ukubye n'igiciro cy'ubutumwa bugufi (30Frw kuri SMS imwe) uhita ubona ko uwo munsi hinjiye 4,021,170Frw.

Bukeye bwaho umunsi wa kabiri hatowe amajwi 95,244, hinjira 2,857,320Frw, mu gihe umunsi wa gatatu w'amatora habonetse amajwi 167,429 amafaranga yinjiye akaba ari 5,022,870Frw. Ku munsi wa kane ho hatowe amajwi arenga 164,857. Aho gutangaza amajwi abakobwa 17 bari basigayemo bagize, hatangajwe amajwi y'abakobwa 14 ba mbere bituma tutabasha kumenya neza amajwi ya batatu ba nyuma. Ibi bivuze ko aha hinjiye arenga 4,945,710Frw, mu gihe ku munsi wa nyuma w'irushanwa hatowe amajwi 364,939 ibisobanuye ko yinjije amafaranga arenga miliyoni 10 (10,948,170Frw.)

Amajwi yose hamwe mu minsi itanu ni 926,508 hatarimo ay'abakobwa batatu ba nyuma batatangajwe ku munsi wa kane w'amatora. Amafaranga yinjiye ugendeye ku majwi 926,508 ni 27,795,240 Frw arengaho macye kuko hari amajwi y'abantu batatu atarabashije kujya hanze. Umukobwa uhiga abandi mu majwi ni Josiane Mwiseneza ufite amajwi 178,257 ibisobanuye ko uyu wenyine abamutoye bakoresheje arenga miliyoni eshanu z'amanyarwanda (5,347,710 Frw.)

Icyakora aya mafaranga yinjiye yose hamwe ntabwo muri Rwanda Inspiration Back Up gusa itegura Miss Rwanda ahubwo anyura no muri kompanyi z'itumanaho bakoranye yewe na Net Solution kompanyi ibafasha kubara no kubarura amajwi. 

Twabibutsa kandi ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019 abakobwa batatu begukanye amakamba aho Ricca Michaella Kabahenda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage [Miss Heritage]; uwitwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba rya Miss Congeniality naho Uwase Muyango yegukana ikamba rya Miss Photegenic.

Usibye aya makamba yatanzwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 haraba hahatanirwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n'ibisonga bye kimwe na Miss Popularity. Ni mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conferance Arena i Rusororo.

Miss Rwanda

Amajwi y'umunsi wa mbere

Miss Rwanda

Amajwi y'umunsi wa kabiri...

Miss Rwanda

Amajwi y'umunsi wa gatatu...

Miss Rwanda

Amajwi yumunsi wa kane...

Miss Rwanda

Amajwi y'umunsi wa gatanu...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kuduro5 years ago
    bazongere bayabone. Ibyo bisambo.





Inyarwanda BACKGROUND