RFL
Kigali

Tuyishime wasezerewe muri Miss Rwanda 2019 yari afite umushinga werekaniwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 8:21
0


Umukobwa witwa Tuyishime Vanessa Cyiza wari ufite nimero 6 yasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019. Yari afite umushinga wiswe ‘Ejo Heza’ werekaniwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wahuje abayobozi mu nzego nkuru za Leta.



Tuyishime yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019; urugendo rwe rushyizweho akadomo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019. Yasezerewe yari afite umushinga wo gushyigikira ‘Ejo Heza Program’ igamije gufasha abanyarwanda kuzigamira izabukuru.

Kuya 15 Mutarama 2019, INYARWANDA TV yasuye abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, buri wese yagiye avuga umushinga afite wo gukora niyambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019. Tuyishime yavuze ko naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda azaba agize amahirwe adasanzwe yo guteza imbere umushinga we.

Ati “Ndamutse ntsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, icya mbere yaba ari amahirwe yo gukora umushinga wanjye nk’uko nawuteganyije kuko byanyorohera cyane. Ubundi umushinga ni ugushishikariza abanyarwanda gukoresha ‘Ejo heza Program nk’uko yabaye ‘presented’ mu Umushyikirano w’umwaka ushize.”

Tuyishime Vanessa yasezewe na bagenzi be.

Yongeyeho ko yahisemo ‘Ejo heza Program’ kugira ngo azakangurire abanyarwanda guteganyiriza amasaziro yabo. Yagize ati “ Rero nashishikariza abanyarwanda kwinjiramo kuko ni umushinga uzadufasha mu mikurire yacu no mu misazire yacu.

“Ntabwo iyo gahunda ari iyanjye, ni iya Leta. Ni porogaramu izajya ifasha abanyarwanda bagafunguza konti bakajya babitsamo amafaranga yazabafasha mu masaziro yabo kugira ngo nibagera mu masaziro bitazabagora. Kwa kundi ubona abantu bageze mu misazire yabo bagatangira kujya mu mihanda. 

Tuyishimire Vanessa yabaye umukobwa wa kane usezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Yari ahanganye na Inyumba Charlotte watowe n’abakobwa 8, we agatorwa n’abakobwa 7. 'Ejo Heza' ni gahunda yatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda igamije kuzamura igipimo cy'ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.


Vanessa ahoberana na Charlotte.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TUYISHIME CYIZA VANESSA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND