RFL
Kigali

Kwitonda Alain wahembwaga ibihumbi 30 muri Miroplast FC arishimira uko abayeho muri FC Bugesera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2019 15:41
0


Kwitonda Alain umukinnyi ukiri muto mu ikipe ya Bugesera FC kuri ubu arishimira ko imikino ibanza ya shampiyona isize abona ko hari akamaro azagirira ikipe ye mu gihe cy’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 nyuma yo kuba amaze gutsinda ibitego bibiri.



Kwitonda Alain bakunda kwita Bacca (Baka), yageze muri Bugesera FC avuye mu ikipe ya Miroplast FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mpera z’umwaka w’imikino 2017-2018. Kwitonda Alain akina mu mpande z’ikibuga agana imbere byaba ibumoso cyangwa iburyo (Winger). Uyu musore avuga ko igice cya shampiyona gisize adahagaze nabi cyane n'ubwo ngo adahagaze neza cyane ariko ko ibyo yasabwaga byose mu kibuga yabashije kubigeraho.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 ubwo Bugesera FC yanganyaga igitego 1-1 na Kirehe FC i Nyakarambi, Kwitonda Alain Bacca ni we wafunguye amazamu mbere yuko bishyurwa.

Mu kiganiro yagiranya na INYARWANDA nyuma y’uyu mukino, Kwitonda Alain yavuze ko kuri ubu yumva ko hari amahirwe y'uko azakomeza kwitwara neza akabyaza umusaruro amahirwe ahabwa na Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC.

“Kuri njyewe ntabwo ari bibi cyane nabonye umwanya wo gukina ariko ndumva ubu ari bwo namaze kubona umwanya ubanza mu kibuga ku mikino imwe n’imwe. Ibitego bibiri mu mikino ibanza si bibi ariko si nabyiza cyane ku buryo umuntu yabyishimira cyane ariko ntabwo bibabaje kuko hari abatabifite”. Kwitonda


Kwitonda Alain ashoreye umupira ahunga Habamahoro Vincent ukina hagati muri SC Kiyovu

Kwitonda Alain avuga ko kuza mu ikipe ya Bugesera FC irimo abakinnyi bakomeye banafite amazina akomeye muri shampiyona y’u Rwanda ndetse banamuruta mu myaka no mu bunararibonye byabanje kumugora ariko ko imikino ibanza ya shampiyona isize amaze kumenyera.

“Ni bintu byabanje kungora kuko n'ubwo abayobozi bari banyizeye nabanje kugorwa no kumenyera. Mu mikino ibanza bari bansabye ibitego bibiri (2) none ubu narabibonye, igisigaye ni ugukomeza kumenyera nkongera umwete wo gukora cyane kugira ngo nanjye mfatishe umwanya uhoraho buri mukino wose tuzakina imbere”. Kwitonda


Kwitonda Alain umukinnyi ukina agana imbere aciye mu mpande za Bugesera FC

Kwitonda avuga ko yageze muri Bugesera FC yabona abakinnyi ahasanze agahita abona ko bitamworohera gukina umukino n’umwe ahubwo ko azajya afasha abandi imyitozo. Gusa ngo yatunguwe no kumva Seninga Innocent amubwira ko ari umukinnyi mwiza uzafasha ikipe ya Bugesera FC mu gushaka intsinzi.

“Ndashimira umutoza wacu Seninga Innocent kuko yampaye icyizere numvaga ko bidashoboka ko nakina imikino irenze umwe muri Bugesera FC. Yangiriye icyizere kinshi niyo mpamvu nanjye nzakomeza kumurwanirira mu kibuga tukabona ibitego”. Kwitonda


Kwitonda Alain ajyana inama na Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC

Kwitonda Alain yavuye muri Miroplast FC ahembwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda (30,000 FRW) buri kwezi, kuri ubu ari muri Bugesera FC aho ahembwa amafaranga arenze aya ndetse akaba amaze kubahesha amanota ane (4) muri 18 bafite ku mwanya wa cumi (10).

//inyarwanda.com/app/webroot/img/201901/images/00a3263-1809661548076483.jpg

Kwitonda Alain inyuma ya Ghislain Armel wa Kiyovu Sport

Uretse kuba yarafashije Bugesera FC gukura inota kuri Kirehe FC i Nyakarambi, Kwitonda Alain niwe watsinze igitego kimwe rukumbi Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sport i Nyamata.


Kwitonda Alain (21) akunze kubanza mu kibuga

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND