RFL
Kigali

Ivan Minnaert ashobora kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa 3, Kigali imurutira indi mijyi yose yo muri Afrika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2019 13:51
0


Ivan Minnaert Umubiligi umaze kumenyererwa mu Rwanda bitewe n’uburyo yagiye ahatoza amakipe nka Rayon Sports, kuri ubu aragaruka mu Rwanda mu biruhuko aho kuri uyu wa Gatatu araba avuye muri Al Ittihad Tripoli y’abato.



Aganira na INYARWANDA, Ivan Minnaert yavuze ko mu gihe nta gihindutse yagera mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 aho azaba aje mu biruhuko bitewe n'uko imikino ibanza muri shampiyona y’abato muri Libya yarangiye.

“Nzaza mu Rwanda kuko ni ahantu nkunda cyane bitewe n'uko nta kibazo na kimwe mpagirira iyo mpari. Nzaza mu biruhuko byanjye nje kuganira n’inshuti zanjye kuko nzihafite nyinshi. Nta gihindutse nzagera mu Rwanda mu rukerera rwo Kuwa Gatatu nka saa munani z’ijoro ndumva nzaba ngeze i Kanombe”. Minnaert


Ivan Minnaert aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Ivan Minnaert avuga ko afite umuryango muri Espagne n’u Bubiligi ndetse akaba yarabaye mu mijyi itandukanye i Burayi na Afurika ariko asanga mu bihugu n’imijyi yabayemo muri Afurika umurwa mukuru w’u Rwanda (Kigali) umurutira indi mijyi yose yo muri Afurika.

“Mu Rwanda icya mbere iyo wubahirije amategeko y’igihugu nawe uba ubizi ko ufite umutekano wuzuye bitandukanye n’ahandi ushobora gukora ibyo usabwa byose ariko ugasanga ntabwo utekanye. Nta yindi mpamvu izatuma nza mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri uretse kuruhuka no gusura inshuti zanjye”. Minnaert


Ivan Minnaert azamara ibyumweru bibiri mu Rwanda

Ivan Minnaert yatoje amakipe atandukanye muri Afurika arimo; Rayon Sports (2015-2016, 2018), Mukura Victory Sport (2017). Uyu mugabo yatoje Black Leopards FC yo muri Afurika y’Epfo (2017), AFC Leopards (Kenya, 2016), AC Djoliba (2014-2015), Al Ittihad y’abato (Libya, 2014), VB Addu FC (2013-2014), CD San Roque de Lepe (Youth, 2012-2013), UD Tesorillo (Youth,2011-2012), Union Estepona CF (2009-2011), Atletico Zabal (2007-2009) na CD Guadiaro (2002-2005).



Al-Ittihad y'abakinnyi batarengeje imyaka 19 imwe mu makipe Ivan Minnaert atoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND