RFL
Kigali

Hakizimana na Sugira Ernest bafashije APR FC kuramba ku mwanya wa mbere batsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2019 18:25
3


Ikipe ya APR FC yakomeje kuba nyiri umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.



Hakizimana Muhadjili yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’) mbere y'uko Sugira Ernest yungamo igitego cya kabiri ku munota wa 79’ biturutse ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina.


Hakizimana Muhadjili yatsinze igitego cya mbere hakiri kare



Abafana ba APR FC bagaragaje ko bari inyuma ya Hakizimana Muhadjili

Ikipe ya APR FC kuri ubu mu mikino 14 imaze kugwiza amanota 35 mu gihe igifite ikirarane cy’umukino umwe igomba kuzasuramo Sunrise FC kuwa 23 Mutarama 2019 i Nyagatare.

Ikipe ya Police FC nyuma yo kwinjizwa ibitego 2-0, iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 21 mu mikino 14 nabo bamaze gukina kuko bagomba guhura na Mukura VS mu mukino w’ikirarane kuwa 24 Mutarama 2019 ku kibuga cya Kicukiro.

Ni umukino wa kane Police FC yujuje itabona amanota atatu (3) dore ko iheruka kunganya na AS Kigali ibitego 2-2 mu gihe APR FC yari yatsinze Espoir FC igitego 1-0 i Rusizi.


Nizeyimana MIrafa yahuraga n'ikipe yahozemo

Ni umukino Albert Mphande yasabwaga gutsinda kugira ngo yigabanyeho igitutu ariko bitewe n’abakinnyi afite imbere ya APR FC ntabwo byamuhiriye kuko umukino ugitangira bahise binjizwa igitego kihuse.

Hakizimana Muhadjili yari muri uyu mukino ubona ko ashaka kwibagiza abafana amakuru amaze iminsi ko yaba yaribye telefone y’umukobwa utazwi. Ibi abafana bamweretse ko ntacyo byabatwaye kuko baje bitwaje ibyapa bimushyigikira mu kazi abakorera.

Songa Isaie wanahawe ikarita y’umuhondo yaje gusimburwa na Bahame Alafat, Peter Otema asimburwa na Jean Paul Uwimbabazi nawe waje gusimburwa na Hakizimana Kevin.

Ku ruhande rwa APR FC, Nizeyimana Mirafa yasimbuye Nshimiyimana Amran, Sugira Ernest asimburwa na Nsengiyumva Moustapha.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Sunrise FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 mu gihe Bugesera FC yanganyije na Kirehe FC igitego 1-1.


Nduwayo Danny Barthez apanga neza abakinnyi


Nshuti Dominique Savio (27) aca kwa Manzi Huberto


APR FC bishimira igitego

PHOTOS: Saddam MIHIGOO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elias vannyboy savimbi5 years ago
    APR twajetwambaye sugira,savio,hakizimana ybutatu buzabikora muruyumwaka ejobundi nzababaza rayon mugikombe cy'intwari
  • Cric.RIZINJIRABAKE5 years ago
    Turaje.twereke.amakipe.kotutariku.rwego.rumwe.sawa.murakoze.
  • ndeshyo5 years ago
    aho kwamagana abanyamakuru banditse iby'ukuri ; mwabanje kwamagana ubuyobozi n'abatoza bwanyu basuzuguritse ; nta mwana wirera ! niba umutoza asuzuguritse kubera ubuswa, no guterana amagambo n'abakinyi be, bamufata nk'ikigoryi ; ni gute mwibwira ko abakinyi bakwitangira team itabona ubwo buswa ? maze kuvugana n'abakinyi nka batanu, bemeza ko batazongera amasezerano bagitozwa na Jimmy, cyangwa yungiriza. Ombolenga na we arabyemeza, ko naho atabona tean muli serbia ata zaguma muli Apr Fc. Muhadjili nawe n'uko ; kandi bose n'ukubera ubutoza buriho ubu, n'abayobozi batazi ibyo bakora. nk'ubu ntawuzi uzasimbura Mangwende, uzaba asimbura Michael nafata umwanya wa Ombolenga. ubu Emery na Danny baje muli Apr Fc, bazaba baje gutozwa na bariya badozi ?





Inyarwanda BACKGROUND