RFL
Kigali

VIDEO: Claudine uri mu ndirimbo 'Igitekerezo' ya King James yakebuye abasore ku makosa bakora mu rukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2019 8:56
5


Umukobwa witwa Mukarusine Claudine w’imyaka 28 y’amavuko ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ y’umuhanzi King James, yemeje ko ari mu rukundo n’umusore utaravukanye ubumuga b’uruhu, akebura abandi basore bumva ko gukundana nabo ari impuhwe babagiriye.



Yabwiye INYARWANDA ko atifuza gutangaza amazina, imyaka n’ibindi byinshi byerekeye ku mukunzi we kuko atabimuhereye uburenganzira. Avuga ko hari benshi mu basore bakundana n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bumva ko ari impuhwe babagiriye.

Yavuze ko afite ubuhamya bwa benshi batahiriwe n’urugendo rw’urukundo nyuma yo kumenya ko abasore bakundanaga na bo babikoraga nk’impuhwe babagiriye. Ashimangira ko ibi abizi ku kigero cy’ijana ku ijana. Ati « Ndabizi neza ijana ku ijana ko abahungu baradukunda nk’abakobwa bafite ubumuga bakumva ko batugiriye impuhwe. Bakumva ko agomba ku kugenzura cyangwa se kugukoresha uburyo bwose yumva cyangwa ku kubwira icyo yumva ashatse cyose kuko utari bugihakane kubera ko nta yandi mahitamo, »

Yungamo ati « Bo bakumva ko ntabwo ari amahitamo ahubwo […] Nyine bakumva ko atari uburenganzira bwawe kuba yagukunda ahubwo bakumva ko nta kundi wabigenza, »

Claudine yemeje ko ari mu rukundo n'umusore udafite ubumuga bw'uruhu.

Yavuze ko uwo bakundana nta bumuga bw’uruhu afite. Ngo gukundana byashibutse ku ngingo nyinshi yatekerejeho afite imyaka 17 yemeza uwo azaharira umutima we. Ati « ..We ntabwo bigaragara ko ari impuhwe kubera ko njyewe hari ibintu nagombaga gushingiraho ndetse cyangwa nkiri muto. Njye numvaga mfite muri njye, ni nko guhera mu myaka 17 hari ibintu najyaga nsuzugura ku bahungu byatumaga ntashobora gukunda umuhungu umeze uko ng’uko. »

« Icya mbere kubona nk’umuhungu wirata ba bakobwa ubona mbega batibuyaba […]. Ukabona afite umutima wo kuba yakumva umuntu, umuntu ukabona ko afite ukuri kandi Njyewe nakundaga abahungu b’abahanga kandi n’ubu ntabwo byarangiye, » Yavuze ko mu byo umukunzi we amuziho ashobora no guhagarara akabihamya, ari ‘umukobwa w’umuhanga, wiyubaha kandi wubahiriza igihe’.

Yakebuye abasore bakundana n’abafite ubumuga bw’uruhu bumva ko ari impuhwe babagiriye, ahamya ko Imana ikunda bene abo bakobwa. Ati « Ikintu nababwira, abantu bumva ko cyangwa se hari icyo bashobora kwitwazwa kugira ngo babeshye umukobwa ufite ubumuga ko bamukunze mbega ari nko kumugirira impuhwe ariho banahera usanga habaho amahohoterwa…

« Nababwira ko baribeshya n’ubwo waba ukunda umuntu muri ubwo buryo ntabisobanukirwe agasa nk'aho ari mu rujijo ariko bariya abakobwa n’Imana irabakunda, ntabwo bishobora kugumaho agume muri urwo rujijo cyangwa se ukomeze kumushuka uko ng’uko agera aho agasobanukirwa n’ibyo ari byo, »

Kuva King James yashyira hanze iyi ndirimbo nshya ‘Igitekerezo’ atangiranye n’uyu mwaka wa 2019, yakirijwe ibitekerezo bitandukanye bya benshi banyuzwe n’uburyo ubutumwa buyigize bwajyanishijwe n’amashusho yayo.

Amashusho y’indirimbo ‘Igitekerezo’ King James yagaragajemo umwihariko ari mu rukundo n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaje kunyurwa n’uburyo ubutumwa bw’iyi ndirimbo bukinnyemo.

Muri iyi ndirimbo, King James agaragaza ko uburyo yahuye n’uyu mukobwa ari byo byatumye agira ‘Igitekerezo’ cyo kumukunda. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Igitekerezo’ yatunganyijwe na Producer Knox beat, ikorerwa muri studio Monster Record ya Dj Zizou; amashusho akorwa na Fayzo Pro.

King James yifashishije Claudine mu mashusho y'indirimbo 'Igitekerezo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLAUDINE

REBA HANO 'IGITEKEREZO' YA KING JAMES IGARAGARAMO CLAUDINE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakuzimana Emmanul4 years ago
    Nibegere ubuyobozi mbw'umve icyokibazo bahe umwanzuro.
  • Munyemana jm v4 years ago
    dumvanacyibap
  • Gatera florien3 years ago
    Nidange tu! gusange bimpaye isomo kumarangamutima yange kuwonifuza gukunda.
  • Yclaudine2 years ago
    Can you give me your phone number? Please give me chance.
  • Claudine2 years ago
    Kingjames I love u and your songs





Inyarwanda BACKGROUND