RFL
Kigali

Dore icyo wakora ngo wigarurire umutima w’umukobwa utinyitse

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/01/2019 12:59
0


Umukobwa ashobora kuba ari mwiza rwose ndetse anifite ariko akagumirwa kubera ko abasore bamutinya. Kwigarurira umutima w’umukobwa ugira igitsure nta kindi bisa uretse kubiha umwanya n’ubwitonzi kuko nawe akunda umugabo w’umuhanga.



Ushobora kuba warumvise bavuga ko abakobwa b’abanyabwenge bagira igitsure ndetse bituma abahungu babatinya. Nyamara burya ni ukwishuka kuko na bo bagira amarangamuntima ahubwo batinywa n’abahungu boroshye mu bitekerezo.

Nta kindi kibitera n’uko umuhungu uhugira mu kuvuga gusa nta bikorwa, adashobora na busa gushitura bene abo bakobwa. Bityo niba ushaka kubona inseko y’uwo mukobwa agusekera, sezeranya ibyo ushobora, kandi ugire amagambo make ibikorwa byivugire, ubundi rwose ntakabuza azagukingurira umutima we.Icyo akeneye ni ibikorwa n’ibihamya.

Bityo bitandukanye n’ibyo ushobora kwibwira nawe n’umuntu kandi rwose ashobora gukunda cyane gusa icyo ashaka cya mbere ni: Umwubaha kandi nawe wiyubaha, Umuntu umwizera, Umubwiza ukuri ndetse umwitaho. Gusa ikibazo ni uko akenshi adakunda kubona umugabo wujuje ibyo byose mu buzima.

Aba akeneye umugabo utihererana ibintu cyangwa ngo ibintu byose abikore wenyine , ubundi ajye umuzanira umwanzuro; cyane ko nawe ubusanzwe yibitemo ubushobozi bwo gutekereza cyane no gukora byinshi byiza, bityo ashaka ko umuntu wese agira uruhare rugaraga mu bwo bakora.

Abakobwa b’abahanga baba bashaka rutuje kandi rwa magirirane.

Ahorana amakenga ngo atazisanga mu rukundo ruhatirijwe maze akazabaho ahora aremewe n’umutwaro ukomeye yikoreye kubitugu bye. Yanga kuba yazisanga ari wenyine mu rukundo ndetse n’imbaraga akoresha ngo rukomere zidahabwa agaciro cyangwa ngo abone uwamukomeza.

Mu buzima bwe , Umugabo uhorana imbaraga zo gukora kandi agahorana ibitekere biboneye uwo niwe mugabo wo kwifuza kuri we,Ashimisha no kubona umugabo udatinya guhanga n’ibihe bikomeye ahuye nabyo, ahubwo akemera guhara byose ngo agere ku mwanzuro nyayo, Uwo aha yumva amufite yahorana umutekano.Uyu mugabo niwe wenyine bamutwikururaho igikote yifubitse imyaka myinshi cyamubuzaga kugira uwo yegurira umutima we.

Akunda kandi umugabo ufite imitekerereze ikomeye nk’iye, kuko azi neza ko mu buzima bidahor bimeze nk’uko ubishaka,ahubwo bishobora ku kubera ikizamini gikomeye ariko kandi ntibirangirie aho ,Uyu mugabo rero kuko azinezako uyu mukobwa adakunda gusaba inkunga niyo yaba ayikeneye. Ni we ugomba guhita arambura akaboko akamusingira ngo adaherwa n’ibibazo, kuko ubufasha bwe buba inking ikomeye mu mutima wa bene aba bakobwa.Bituma ahorana umutima utuje kuko aziko hari umuntu uhari kubwe, niyo bataba bari kumwe.

Src: Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND