RFL
Kigali

Umuryango ASA ukuriwe na Mulisa Adventine wasangiye umwaka n’abana bo ku muhanda ubakundisha ishuri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2019 16:37
1


ASA ni amagambo y’impine asobanuye: Akirwa kandi Subizwa Agaciro. Ni umuryango udaharanira inyungu watangijwe na Mulisa Adventine ari nawe uwuyobora. Uyu muryango wasangiye umwaka mushya n’abana bo ku muhanda ubakundisha ishuri ndetse unabashishikariza kuva mu mihanda.



ASA ni izina rishya bashatse bamaze gusanga iryo bari basanganywe, SMI Rwanda (Samaritan Mercy Initiatives-Rwanda) ryarafashwe muri RGB. Iki gikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abo muri ASA, cyabaye tariki 13 Mutarama 2019 kibera i Gikondo kuri Rio de Gikondo Bar aho abagize umuryango ASA basangiye n’abana bo ku muhanda bagera kuri 57, akaba ari abana uyu muryango usanzwe ufasha mu buryo bunyuranye, by'umwihariko ukabashishikariza kuva ku muhanda ndetse ukanabakundisha ishuri. ASA yasangiye n'aba bana bo ku muhanda mbere y'uko basubira ku mashuri dore ko benshi muri bo bashakiwe amashuri n'uyu muryango.


ASA yasangiye n'abana bo ku muhanda mbere y'uko basubira ku ishuri

Ubusanzwe mu mpera z'umwaka ASA itegurira aba bana ibirori bya Noheli cyangwa se ibirori by'Ubunani, gusa kuri iyi nshuro byabaye ngombwa ko ibi birori bikorwa mu matariki abanza y’ukwezi kwa Mutarama mbere yuko aba bana bafashwa na ASA basubira ku ishuri . Mulisa Adventine uyobora ASA, ubusanzwe ni umukristo muri Zion Temple mu Gatenga aho akora umurimo w’Imana nk’umunyamasengesho cyangwa se umwinginzi (Intercessor mu rurimi rw’icyongereza).

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mulisa Adventine yadutangarije ubutumwa bibanzeho ubwo bari basuye aba bana bo ku muhanda. Yagize ati: "Ubutumwa twabahaye ni ubwo guhinduka kandi bakaba bakoresha amahirwe bafite, bakiga ndetse bakava mu mihanda.” Yakomeje agira ati: “Twagikoreye abana n'ubundi dusanzwe dufasha mu bintu bitandukanye: Tubafasha mu gusubira mw'ishuli ku bana bayavuyemo bakajya mu mihanda."


Yavuze ko aba bana babaha ubufasha butandukanye burimo; ibyo kurya, kubogosha, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi. Ikindi ni uko baganira na bo bakamenya neza icyatumye batandukana n’imiryango yabo, bakabafasha gusubirana. Yagize ati: “Kabiri mu cyumweru (kuwa Gatatu no ku wa gatandatu) tubagenera ifunguro, abana bogoshwa kabiri cyangwa rimwe mu kwezi, tubaha amasabune, tukabegera tubaganiriza kugira ngo twumve icyatumye bava mu miryango yabo, abenshi tubahuza n'imiryango yabo hariho n’abasubiye mu miryango yabo.”


Mulisa Adventine umuyobozi wa ASA

Mulisa Adventine yabwiye Inyarwanda kandi ko abana bo ku muhanda bafasha, babajyana mu ishuri ndetse bakabakurikirana mu myigire yabo. Ati: “Abana turabakurikirana mu myigire yabo mu mashuli twabashakiye (hari abo muri primaire, hari abari muri secondaire hari n'abari mu mashuli y'imyuga). Abanyeshuli tubafasha kubona Uniform, ibikoresho by'ishuli na minervale. Ikindi aba bana kuko bakora ibikorwa by'urugomo nko kwiba, tubahuza n'abandi baturage ku minsi y'umuganda rusange, abana bakitabira ibikorwa rusange bakaba no mu nama za nyuma y'umuganda. Abantu rero batangiye kubakira no kubitaho.”


Si ibyo gusa ahubwo ngo iyo hari abana basanze bafite ubwandu, babagenera ifunguro rya buri munsi. Ati: “Hari abana bafite ubwandu, ASA yabageneye ifunguro rya buri munsi hafi y'aho bigira. ASA ikorana amasezerano na resitora iciriritse umwana akagaburirwa buri munsi. Hariho n'abana bafashwe n'imiryango ubu akaba ari yo basigaye babarizwamo, ASA igakomeza kumwishyurira amashuli.”

Yadusobanuriye igihe ASA yaboneye ibyangombwa byemewe mu Rwanda anakomoza ku mubare w’abana bafasha. Yagize ati: “Tugitangira twatangiranye abana bacye bagenda bahamagarana cyane cyane kuri ya minsi mikuru tuba dufite gusangira, twatangiye gushaka ibyangombwa mu mwaka wa 2017 tugeze ku bana 37, umwaka wa 2017 warangiye dufite abana 52. Hari abana bamwe basubiye mu miryango yabo, hari n'abafunzwe ariko abana barakomeje kwiyongera ubu dufite 57.”

Hari ubujyanama bushingiye kw'ijambo ry'Imana bahabwa, bakanasengerwa

Mulisa Adventine yadutangarije ko aba bana banabaha ubujyanama bushingiye kw’ijambo ry’Imana ndetse bakanabasengera by’akarusho bakabigisha nabo gusenga. Ati: “Hari ubujyanama bushingiye kw'ijambo ry'Imana bahabwa, bakanasengerwa, tukanabigisha nabo kwisengera kugira ngo Imana ibabohore kandi bave mu buzima barimo. Ikindi twababwiye ko bagomba gutekereza kugira içyo bakora cyababyarira inyungu bityo bakagenda bahindura ubuzima kandi bamenya banamenyera kwikorera.”

Inyarwanda.com yabajije Mulisa Adventine aho yakuye igitekerezo cyo gutangiza umuryango ASA ufasha abana bo ku muhanda, adusubiza muri aya magambo: “Iki gitekerezo cyanjemo kubera ubuzima nabayemo nkiri umwana muto bwenda gusa n'ubw'aba bana. Maze gukura no gushaka no kumenya Imana, nahawe umuhamagaro nk'abandi bakozi b'Imana numva birankomereye mbitangira mpereye kuri bake kugeza aho bigeze ubu. Ijwi ry'Imana rikomeza kumpata ariko aho tugeze mbona ari Uwiteka yikorera umurimo.”

Yashimangiye ko iki gikorwa cy’urukundo bakora cyo gufasha abana bo ku muhanda bazakomeza kugikora. Avuga kandi ko afite ishimwe rikomeye kuko iyo yitegereje asanga Imana ibashyigikiye rwose. Yagize ati: “Iki gikorwa tuzagikomeza kandi ni umuhamagaro kandi iyo urebye ni Imana icyikorera. Byadusabye gutekereza ko twashaka n'abaterankunga kuko abana bakomeza gukenera ibidusaba ubundi bushobozi. Ubu rero NGO iri mukubona ibyangombwa.”


Byari ibirori bikomeye ubwo ASA yari yasuye abana bo ku muhanda isanzwe ifasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy 5 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro ku bw'abantu bagikorera Imana, koko haracyariho 7,000. MULISA Adventine Imana imuhe umugisha kubwo kwita ku bana bo mumuhanda. Uwiteka akwagurire imbago ubone ibyo gufashisha aba bana. Mugir'umugisha muri ASA





Inyarwanda BACKGROUND