RFL
Kigali

Félix Tshisekedi watorewe kuyobora DRC ni muntu ki?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/01/2019 14:34
1


Félix Tshisekedi aherutse gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu majwi y'agateganyo yabaruwe. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho bumwe mu buzima bwe.



Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavutse taliki ya 13 kamena 1963 kuri nyina Martha na se Etienne Tshisekedi witabye Imana umwaka ushize. Umuryango w'abatchisekedi ukomoka mu bwoko bw'abaluba biganje mu gice cy'amajyepfo ashyira mu gihugu hagati muri Congo Kinshasa, ariko nabo bavuga uruimi rw'ikiluba n'igiswahili.

Mu mwaka ya 1980 ubwo se wa Felix ari Etienne Tchisekedi yashingaga ishyaka UDPS rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Mobutu wategekaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo gihe, Felix yafungishijwe ijisho hamwe n'umuryango we i Kasai bituma ahagarika amashuri.

Icyakora mu mwaka 1985 Perezida MOBUTU yakomoreye umugore wa Etienne n'umwana we Felix Tschisekedi, bemererwa kuva i Kasai bahita berekeza mu buhungiro mu Bubiligi i Brussels mu murwa mukuru w'iki gihugu. Felix Tschisekedi utarorohewe n'ubuzima bwo kuba impunzi yagiye akora imirimo itandukanye iruhije mu majoro kugira ngo abone amaramuko. 

Ibi byatumye avamo umurwanashyaka ukomeye w'ishyaka rya se UDPS ryarwanyaga ubutegetsi. Kuva ku butegetsi bwa Perezisa MOBUTU, ku bwa perezida Laurent Desire Kabila ndetse no kubwa Joseph Kabila umuryango w'abaTscisekedi wari uyoboye ishyaka UDPS ryarwanyije ubu butegetsi bwose. 

Ntawavuga Felix ngo yibagirwe se ari we Étienne Tshisekedi

Étienne Tshisekedi wa Mulumba uzwi nkaÉtienne Tshisekedi, wavukiye mu kitwaga Congo Mbiligi mu mwaka 1932 yashinze iri shyaka UDPS mu mwaka wa 1982 ryarwanyaga ubutegetsi kuva ku ngoma ya Mobutu nyuma yo gushwana na Perezida Mobutu bafatanije nyamara barigeze kuba inshuti zikomeye ndetse yanayoboye muri guverinoma ye.

Nyuma y'uko Tshisekedi na Perezida Mobutu na Etienne Tshisekedi bashwaniye, Etienne ngo yaratotejwe ndetse bituma anafata umwanzuro wo gushinga ishyaka rirwanya uwo bari inshuti magara ari we Perezida Mobutu. Icyakora mu nkundura y'isaranganyabutegetsi mu mwaka wa 1990 EtienneTshisekedi yagiye ahabwa umwanya wo kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w'intebe ariko akagenda akurwaho atamaze kabiri.

mu mwaka 1997 Etienne Tshisekedi yagizwe minisitiri w'intebe wa DRC taliki ya 2 Mata 1997 – 9 Mata 1997, yongera gushyirwaho 15 Kanama 1992 – 18 Werurwe 1993, 29 Nzeli 1991 – 1 Ugushyingo 1991.

Ubuzima bwa Politiki bwa Felix Tchisekedi

Mu mwaka wa 2008, Felix Tchisekedi yahawe umwanya wo kuyobora ubunyamabanga bw'iri shyaka rye by'umwihariko ahabwa inshingano zo kuzamura umubano w'iri shyaka n'abari hanze y'ubutaka bwa Kongo Kinshasa. Nk'uvuga rikijyana mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, Felix yahawe umwanya muri lata ya Kinshasa wo guhagararira umujyi wa Mbuji Mayi mu buyobozi bw'intara ya Kasai y'uburasirazuba. Icyo gihe uyu mwanya yawuteye utwatsi avuga ko adashobora kuba umwe mu bagize inzego zikora amatora ya forode.

Mu mwaka wa 2013 kandi Felix yanze kwicara ku ntebe y'ubuyobvozi muri komisiyo y'amatora muri iki gihugu CENI. Mu mvugo yatangaje benshi Felix Tscisekedi yagize ati"Sinshobora gushyira urugendo rwanjye rwa politiki mu dukubo." N'ubwo yangaga kwicara muri iyi myanya ya politiki ariko urugendo rwe rwa politiki rwarakomeje.mu mwaka wa 2016, mu kwezi kwa 10 Felix TSCHISEKEDI yagizwe umunyamabanga mukuru mu ishyaka rya se ritavuga rumwe n'ubutegetsi kuva mu myaka ya 1980 ryashinzwe na se Etienne Tschisekedi.

Nyuma y'amezi macye se umubyara Etienne Tscisekedi wari uyoboye ishyaka UDPS yitabye Imana, taliki 31 Werurwe 2018 , Felix Tschisekedi yatorewe kuba umuyobozi mukuru w'iri shyaka asimbura se. Ubwo yatorerwaga uyu mwanya ni nabwo abarwanashyaka b'ishyaka rye bamutanze nk'umukandida rukumbi wahagararira iri shyaka mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye mu mpera z'umwaka ushize.

Felix Tscisekedi yemeye atazuyaje ibyo yari atorewe kuko ngo yifuzaga gukora ibyo se yifuje kuva kera yapfuye atagezeho, kwicara ku ntebe y'ubutegetsi y'umukuru w'igihugu gifite umutungo kamere uruta uw'ibindi bihugu byose ku isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora abakurikiniye hafi ubuzima bwa politiki bw'aba bombi bavuga ko Etienne Tshisekedi w'imyaka 55 adafite ubunararibonye muri politiki nk'ubwa se ndetse atanakunzwe n'abanyecongo nk'uko bari bari bakunze se Etienne Tshisekedi.

Valentin Mubake, wari umunyamabanga mukuru mu ishaka UDPS rikiyoborwa na Etienne yabwiye ikinyamakuru The guardian ati"Se wa Felix yari umugabo w'igihugu ,ariko umuhungu afite rutangira cyane".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nize yimana justin4 years ago
    Ichitekerochanje ' katweabantubabusanza ' tushako retayuko ituyambachaneikatuyamba natwetukabona itereyokuchiniramoumupira ' rocalite kirambo village ryabahizi ?





Inyarwanda BACKGROUND