RFL
Kigali

Facebook igiye gushora imari mu itangazamakuru

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/01/2019 15:43
0


Facebook igiye gushora miliyoni 300 z’amadolari mu gihe cy’imyaka 3 mu gutera inkunga ibitangazamakuru hirya no hino ku isi ahari abafatabuguzi bayo. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kurwanya isakazwa ry’amakuru y’ibihugu uru rubuga rwagiye rushinjwa gukwirakwiza.



Iri shoramari ry’igihe n’amafaranga sosiyete ya Facebook yanatangiye gukora hirya no hino ku isi rigamije guha inkunga ibitangazamakuru byaba ibyo muri Amerika no hanze yayo mu gukusanya no gutunganya amakuru mu buryo bunoze kugira ngo bigirirwe icyizere n’abamamaza ibikorwa byabo muri ibi bitangazamakuru.

By’umwihariko abanyamakuru ngo bazajya bahabwa amahugurwa yo kwifashisha mu gutara no gutunganya amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, guhanga udushya mu kazi kabo ka buri munsi ndetse hazajya hanoherezwa abakorerabushake mu bihugu bitandukanye kugira ngo bafashe ibi bigo by’itangazamakuru gukurura isoko.

Campbell Brown umuyobozi wa Facebook wungirije ushinzwe ubucuruzi bw’amakuru mpuzamahanga yatangaje ko ibi bikozwe mu rwego rwo gukumira ibyaha.ariko se gute ,Aganira n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters Campbell Brown. Yagize ati”Tugiye gukomeza kurwanya amakuru y’ibihuha ,ukutamenya amakuru ndetse n’amakuru adafite ishingiro ku rubuga rwacu rwa Facebook,ariko na none dufite n’ishingano zo gufasha ibitangazamakuru mu bice bitandukanyekanye ku isi ahari abaafatabuguzi bacu gukura no kwibeshaho”

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’ubucuruzi bwa Facebook bavuga ko iyi sosiyete ishaka kuziba icyuho yateje igira uruhare mu ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha, amagambo y’urwango n’umuyoboro wo gucishaho imigambi y’abanyapolitiki batandukanye ku isi.

Iyi nkuru yakiriwe neza na bimwe mu bitangazamkuru, bitandukanye no mu minsi ishize ubwo Facebook yatangazaga ko yifuza ko ibitangazamakuru byayiyungaho igatangaza amakuru yabyo kugirango agere kuri benshi,ibyamaganiwe kure na ba nyir’ ibitangazamakuru bavuga ko ahubwo iyi sosiyete ishaka kubatwarira isoko.

Iri shoramari rya Facebook yahereye mu Bwongereza mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 aho yashoye miliyoni z’amadolari y’Amerika mu binyamakuru byo muri iki gihugu ibyafashishe bimwe mu binyamakuru nka The San Francisco Chronicle na The Denver Post kongera umubare w’abakunzi babyo no kongera umubare w’abaterankunga.

Kuri ubu urubuga rw’umuherwe Marc Zukerberg rukoreshwa n’abarenga miliyali2 na 27 buri kwezi barangajwe imbere n’abahinde kuko abahinde miliyoni 294 bakoresha uru rubuga rwa Facebook.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND