RFL
Kigali

Healing Worship Team yagarutse i Kigali itangaza ibyayishimishije cyane n’ibyo ibona u Rwanda rwakwigira kuri Uganda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2019 17:08
0


Healing Worship Team imaze iminsi itatu muri Uganda mu rugendo rw’ivugabutumwa, kuri ubu yamaze kugaruka mu Rwanda. Mu kiganiro na Inyarwanda.com aba baririmbyi badutangarije ibyabashimishije cyane mu minsi bamaze muri Uganda.



Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ibiriho ubu, Sinzatuza, Tuliza, Nguwe neza, Amba Hafi, Carvaly, Icyo ngusaba, Bara iyo migisha, Nta misozi, Mwami icyo wavuze, Mana imbaraga zawe n’izindi nyinshi zatumbagije izina ryayo mu Rwanda no hanze, ivuye mu ivugabutumwa muri Uganda aho yamaze iminsi itatu mu giterane gikomeye yari yatumiwemo n’itorero New Goshen Church riherereye ahitwa i Ganda mu mujyi wa Kampala. Ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 14 Mutarama 2019 ni bwo aba baririmbyi bageze i Kigali.


Healing Worship Team mu ivugabutumwa yakoreye muri Uganda

Ni igiterane cy’iminsi itatu cyiswe ‘The 3 Days of Thanksgiving’ cyabaye tariki 11-13 Mutarama 2019 mu nsanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 103: 1. Healing Worship Team yarishimiwe cyane muri Uganda kugeza aho ihimbaza Imana, umuntu wari umaze igihe kinini arwaye agakira indwara yari yaramuzahaje. Aba baririmbyi badutangarije ko bungukiye byinshi muri Uganda ndetse hari n’ibyo babona abakristo bo mu Rwanda bakwiriye kwigira ku bakristo bo muri Uganda.

Kibonke Muhoza umutoza wa Healing Worship Team yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko urugendo rwabo rwagenze neza cyane muri Uganda dore ko ngo basanze babiteguye cyane ukongeraho no kuba Imana yarabakoresheje ibikomeye. Yagize ati: “Urugendo rwagenze neza, twari twatumiwe n’itorero rikorera muri Uganda-Kampala. Twasanze batwiteguye neza baducumbikiye neza batwitaho uko bashoboye kandi byari neza rwose. Ikindi igiterane cyamaze iminsi itatu."


Yavuze ko bashimishijwe cyane no gusanga indirimbo zabo zizwi cyane muri Uganda, bashimishwa na none no gusanga abakristo bo muri Uganda banyotewe cyane no kumva indirimbo zabo. Yagize ati: “Twaririmbye indirimbo zacu zikunzwe na benshi muri Uganda. Twashimishijwe no kubona ubutumwa dutanga mu ndirimbo dusanga bwarafashe imitima ya benshi. Kabisa, Uganda ivugabutumwa ryaho mu by’ukuri ntabwo twarivugaho byinshi kubera ko twari duhuze cyane n’igitaramo twarimo ariko ubona abantu banyotewe cyane no kumva abaririmbyi baturutse mu Rwanda cyane kandi babishimiye.”

Kibonke Muhoza uri mu nkingi za mwamba za Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda.com ko ikindi kintu cyabashimishije cyane ari umuntu wakize indwara yari amaranye igihe kinini, akaza gukira ubwo Healing Worship Team yari irimo kuririmba. Yagize ati: “Hari inkuru nziza ni uko hari umurwayi wakize mu gihe twarimo turamya Imana, imbaraga z’Imana zamukozeho akira uburwayi yari amaranye igihe kinini.”

Ibyo Healing Worship Team isanga abakristo bo mu Rwanda bakwiriye kwigira ku bakristo bo muri Uganda

Inyarwanda.com yabajije Kibonke Muhoza niba hari ibintu asanga abakristo bo mu Rwanda bakwigirira kuri bagenzi babo bo muri Uganda, adusubiza agira ati: “(Muri Uganda) Bagira ubwitange urebye ingendo bakoraga baza aho turi ni ingendo nyinshi kandi zivunanye.” Icyakora hari icyo yanenze igihugu cya Uganda. Ati: “Uburyo bwo gutwara abantu muri Uganda nabonye buri inyuma cyane.”

Yakomeje avuga ko kwitanga kw’abakristo bo murI Uganda aho bakora urugendo rurerure bakitabira igiterane, asanga ari ikintu gikomeye abanyarwanda bakwiriye kubigiraho. Ati: “Ariko kubera inyota yo guterana, bavaga kure bakaza rwose, bagataha ninjoro cyane dore ko bo basenga kugeza ninjoro cyane batitaye ku masaha iwabo barabyemerewe. Gusa igikuru hariya hantu twari mu isezerano ry’ivugabutumwa. Dutangiriye hafi ariko turi mu nzira tujya kure rwose.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND