RFL
Kigali

Mani Martin na Kizito bagiye gusubiramo "Urukumbuzi", byatangiye ari imikino

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2019 8:57
1


Mani Martin na Kizito Mihigo mu mpera z'icyumweru gishize bagaragaye bari kumwe, Kizito akaba yaracurangiraga piano, Mani Martin asubiramo indirimbo ye Urukumbuzi. Agace gato k'iyi ndirimbo kagiye hanze kakunzwe n'abatari bacye kubera ubuhanga bikoranye, bituma twegera Mani Martin ngo tumubaze niba hari gahunda yo gusubiramo iyi ndirimbo.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Mani Martin yabwiye umunyamakuru ko umunsi umwe yari kumwe na Kizito Mihigo bari gukina igisoro bakakivamo bakegera Piano, aha niho baganiriye ku ndirimbo Kizito agiye gucuranga bityo na Mani Martin akayiririmba. Kizito mu buhanga asanzwe azwiho bwo gucuranga Piano yahise amucurangira indirimbo Urukumbuzi undi nawe arayiririmba.

Mani Martin ati "Twabikoze ari imikino, urumva twari tumaze gukina igisoro tujya kuri piano ducuranga indirimbo tugiye kubona tubona abantu bayikunze, byatumye dutekereza ko twahita tuyikorana." Mu kiganiro yahaye Inyarwanda, Mani Martin yatangaje ko kuri ubu batangiye gutekereza uko iyi ndirimbo yahita ikorwa mu buryo bwihuse ku buryo muri iki cyumweru turimo batangira kuyikoraho.

Mani Martin

Mani Martin na Kizito Mihigo

Aganira na Inyarwanda.com Mani Martin yavuze ko gahunda bafite ari ugusubiramo indirimbo 'Urukumbuzi' bakayicuranga neza, cyane ko babonye abantu babikunze. Uyu muhanzi avuga ko bigenze neza yahita ijya hanze isaha iyo ariyo yose. Kizito Mihigo kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Tereza w'umwana Yezu' mu gihe Mani Martin aheruka gushyira hanze 'Ndaraye' yagiye hanze mu mpera z'umwaka ushize.

REBA HANO UKO KIZITO MIHIGO NA MANI MARTIN BASUBIYEMO IYINDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel5 years ago
    good





Inyarwanda BACKGROUND