RFL
Kigali

Shampiyona y’abagore izatangira muri Gashyantare 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/01/2019 14:17
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara gahunda y’igihe shampiyona y’abali n’abategarugoli izatangirira, bemeza ko izatangira kuwa 10 Gashyantare 2019 yaba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, biteganyijwe ko amakipe yose agomba kuba yarangije kwandikisha abakinnyi bitarenze tariki 27 Mutarama 2019. FERWAFA iteganya ko muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri hazakinwe imikino 90 muri rusange.


Ubwo AS Kigali yakiraga Kamonyi WFC kuri sitade ya Kigali

Muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019, AS Kigali izaba ihatana ishaka gutwara igikombe cya 11 cya shampiyona kuko shampiyona 2017-2018 yasize iyihaye igikombe cya cumi (10) cya shampiyona.

Umwaka ushize wa 2017-2018, AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Scandinavia WFC mu mikino yose bahuye uko umukino ubanza batsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mukeshimana Dorothe biza kongera kuba 1-0 mu karere ka Rubavu ubwo Umwariwase Dudja yarebaga mu izamu mu gihe amakipe yanganyaga amanota.


AS Kigali WFC ni yo ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019


Mukeshimana Dorothea ku mupira acenga Kamonyi WFC yahozemo

Gakenke WFC na Rambura WFC amakipe yasoje shampiyona ari mu myanya ibiri ya nyuma mu cyiciro cya mbere agomba guhita amanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe AS Kabuye na Rugende WFC zasoje mu myanya ibiri ya mbere mu cyiciro cya kabiri, bagomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere.


Amashoti y'abakobwa aratangira kuvuza ubuhuha guhera kuwa 10 Gashyantare 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND