RFL
Kigali

Rubavu: Urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye amahugurwa yo kwirinda ibiyobyabwenge n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2019 20:01
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 mu karere ka Rubavu kuri Centre Culturel ya Gisenyi habereye amahugurwa yitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1000 rwigishijwe gukumira icyaha kitaraba ndetse rwiyemeza gufatanya na Leta mu gutezimbere igihugu rufatanije na Rwanda Youth Volonteers In Community itegura iki gikorwa.



Nyiraneza Solange waje uhagarariye Polisi mu karere ka Rubavu yibukije urubyiruko ko gucuruza ibibyabwenge bitagukemurira ibibazo ufite na cyane ko ushobora kubizira ugafungwa ibyo washakaga gukemura bikangirika kurushaho.


Yibukije urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ubusobanuro bw'ijambo 'Ibiyobyabwenge' aho yavuze ko nta mwana w'u Rwanda ukwiRIye kubura ubwenge kugeza aho anywa cyangwa agakoresha ikintu cyiswe Ikiyobyabwenge.


Bimwe mu biyobyabwenge yavuze harimo: Kanyanga, Urumogi, Mugo,Muriture, Yewe muntu ndetse n'izindi nzoga z'inkorano bavangamo ifumbire ya Ul,ifu y'amatafari ahiye ,urumogo,..babikora. Umuyobozi w'umurenge wa Gisenyi, Habimana Gilbert wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yakanguriye urubyiruko kwitwara neza bakiga, bakubaha bagakuza impano zabo ndetse n'ikinyabupfura kuko buri wese abafite amahirwe yo kuzaba icyo yifuza.

Umuyobozi wa Rwanda Youth Volonteers In Community Policing mu karere ka Rubavu Rwibasira Jean Bosco yasabye urubyiruko gukorera hamwe rukarwanya ibiyobyabwenge ndetse n'ibindi byaha bibera mungo zabo rukanitegura kuba rwanapfira igihugu mu gihe bibaye ngombwa.


Rwasirabo Jean Bosco aganira na Inyarwanda.com

Ntihinyuzwa na Uwamahoro Evelyne rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwagaragaje ko iki gikorwa cyateguwe na Youth Volonteers In Community Policing mu karere ka Rubavu ndetse Police y'igihugu rwagaragaje ko u Rwanda ruzubakwa n'urubyiruko ruzima rutakoresheje ibiyobyabwenge.

Ibi biganiro byagenderaga ku nsanganyamatsiko igira iti"Rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ziterwa abangavu n'ihohoterwa rikorerwa mu miryango twubaka u Rwanda twifuza".

Abakinnyi b'Imboni za Vision Jeunesse basusurukije abantu

INKURU YA KWIZERA JEAN DE DIEU (INYARWANDA.COM I RUBAVU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND