RFL
Kigali

Sano Olivier yasohoye amashusho y'indirimbo 'Joy' yerekana urwego agezeho akora umuziki ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2019 18:46
1


Sano Olivier ni umusore w'umunyarwanda ufite impano idasanzwe yo kuririmba. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo 'I believe in Jesus', nyuma y'aho yitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no hanze. Kuri ubu ageze kure akora umuziki ku rwego mpuzamahanga.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 ni bwo Sano Olivier yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Joy' nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyo yise 'Ndakuramya'. Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Joy', Sano Olivier yagaragaje ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye ndetse n'imibyinire. Ubaye ari ubwa mbere umubonye arimo kuririmba, ntabwo wakwemera ko ari umunyarwanda dore ko uhita umubona mu ishusho ya Kirk Franklin n'abandi banyamuziki bakomeye ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 


Inyarwanda.com yaganiriye na Sano Olivier tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo ye. Yavuze ko yayanditse agendeye ku rukundo ruhebuje Imana ikunda abari mu isi. Yagize ati: "Indirimbo Joy ifite ubutumwa bwerekana uburyo Imana idukunda cyane, naho ababyeyi baduta, inshuti zikaduta, Imana yo ntabwo ijya itureka urukundo rwayo ruhoraho kuri twe. Indirimbo yerekana nanone icyo urukundo rw'Imana rwaduhinduye muri Yesu Kristo, ibi byose bigatera umunezero muri twebwe ku bwo kubimenya."


KANDA HANO UREBE 'JOY' INDIRIMBO YA SANO OLIVIER

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iliza5 years ago
    Bravooo #Sano#





Inyarwanda BACKGROUND