RFL
Kigali

RUBAVU: Scandinavia WFC yipimye n’ikipe y’abahungu muri gahunda yo kwitegura AS Kigali WFC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2019 14:39
0


Ikipe ya Scandinavia WFC yo mu karere ka Rubavu ikomeje imyiteguro ikakaye bitewe n’umukino bafitanye na AS Kigali WFC ubwo bazaba bahatanira ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2019.



Ni umukino uzabahuza kuwa Kane tariki 31 Mutarama 2019 kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’). Ikipe izatsinda uyu mukino izahabwa ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (750,000 FRW) mu gihe ikipe izatakaza umukino izatahana ibihumbi 500 (500,000 FRW).

Ku gica munsi cy’uyu wa Gatanu nibwo Scandinavia WFC yatsinzwe n’ikipe y’abana bakiri bato bakinira ikipe nto ya Scandinavia FC mu cyiciro cy’abahungu. Aba bana bayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade Umuganda.






 

Umubyeyi Zakia umunyezamu wa mbere muri Scandinavia WFC  n'Amavubi 





Abakinnyi baruhuka 









PHOTOS: UMURERWA Delphin (Freelancer/RUBAVU)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND