RFL
Kigali

The Legends basohoye amashusho y'indirimbo 'Humura' banatangaza udushya bahishiye abakunzi babo muri 2019-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2019 13:50
0


Itsinda The Legends rigizwe na Dr Scientific na King The Winner ritangiranye umwaka wa 2019 ingamba nshya ndetse n'udushya bahishiye abakunzi b'ibihangano byabo. Kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo bise 'Humura'.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Dr Scientific yavuze ku dushya bafite muri uyu mwaka wa 2019, abisobanura muri aya magambo: "Dufite agashya twihariye nka The Legends group kubera ibihangano byacu bikunzwe cyane muri music industry, abanyarwanda baradufite natwe tubafite ku mutima kuko impano zacu ni ingabirano za Rugira wa twese waduhanze akaduha inganzo yo guhanga umuziki. Ni yo mpamvu duhimba tugakora  mu nganzo ya nyir'inganzo kugira ngo tubahe ibikwiye binoze."


Yakomeje agira ati: "Uyu Mwaka wa 2019 tuzakora ibitaramo mu Ntara z'igihugu cyacu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo harimo na album yitwa Africa kandi tunakore amashusho y'indirimbo twakoranye (Collabo) n'abahanzi banyuranye barimo;Jay Polly twakoranye Save my life, Amag The Black twakoranye iyo twise Isi na Frankay twakoranye iyo twise Utamu wa Yesu."

Dr Scientific yavuze ko intego bafite muri uyu mwaka ari ugukomeza gukora cyane. Ati: "Intego ni ugukomeza gukora cyane kuri muzika dukunda yacu nka The legends group igizwe na Dr.Scientific na King the winner. Turashima cyane Entertainment ku ma Radiyo, Televiziyo, Ibinyamakuru byandika byose, producers of audios and videos, aba Dj bose, inshuti zacu kuri Facebook, Youtube, Instagram na Twitter. Turashimira by'umwihariko abanyarwanda uburyo bakunda mu muziki Nyarwanda."


King The Winner umwe mu bagize The Legends


Dr Scientific umuyobozi wa The Legends

The Legends kandi wabasanga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo: Youtube aho bafite channel yitwa EAT The Legends, Email yabo ni: Africacultural1@gmail.com, Facebook: Sibomana Jean Bosco, Instagram: Dr.scientific King the Winner official.

UMVA HANO 'LEAVE THE DRUGS' YA THE LEGENDS

UMVA HANO 'WINNER OF LOVE' YA THE LEGENDS

UMVA HANO 'RWANDAN GIRL' YA THE LEGENDS

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'HUMURA' YA THE LEGENDS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND