RFL
Kigali

Salax Awards igiye kugaruka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 12:58
2


Mu Rwanda bimwe mu bihembo byamamaye mu byahabwaga abahanzi ni Salax Awards, ibihembo byakabaye byujuje imyaka icumi bitangwa cyane ko byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009. Nyuma yo kuburirwa irengero mu gihe cy'imyaka 3, kuri ubu ibi bihembo bigiye kongera gutangwa.



Ibi bihembo bya Salax Awards byahagaze mu mu mwaka wa 2016, byatanzwe bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2009 mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye. Nyuma y'imyaka itatu bihagaritswe kuri ubu hadutse amakuru y'uko bigiye kugaruka aho biteganyijwe gutangwa mu mwaka wa 2019.

Aya makuru yo kugaruka kwa Salax Awards twayahamirijwe na Ahmed Pacifique wadutangarije ko hari ibiganiro biri kuba hagati y'ubuyobozi bwa Salax Awards na kompanyi ye 'Ahupa Digital Services Ltd' ishaka kwegukana ibi bihembo. Uyu mugabo yatangaje ko hari ibikiri mu biganiro bitaragenda neza ariko mu gihe byarangira neza bahita bafata Salax Awards kandi mu minsi ya vuba.

Salax

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byaba byitabiriwe n'imbaga y'abakunzi ba muzika

Abajijwe igihe yumva ibi biganiro byaba byarangiriye uyu mugabo ushaka kwegukana ibihembo bya Salax Awards yabwiye Inyarwanda ko atari ibintu bizatinda cyane ko hari ibiganiro bagikomeje kandi yizeye ko bizagenda neza. Yabwiye Inyarwanda.com ko byinshi kuri ibi bihembo bazabitangaza mu minsi iri imbere bamaze kumvikana n'abari basanzwe bategura Salax Awards.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Njye mbona abantu bategura ibyo nyuma bigapfa bakagombye gucibwa amande ,ntibizamere nkiby a muyoboke alexis
  • pedrosomeone5 years ago
    Ntibizabe nkibya muyoboke alexis ahubwo njye mbona abantu bategura ibyo nyuma bakabipfubya bari bakwiye gucibwa amande nukumunura umuziki nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND