RFL
Kigali

Indirimbo 'Uburyohe' ya Charly na Nina ikomeje gucurangwa ku ma televiziyo yo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 16:51
0


Charly na Nina ni itsinda rigizwe n'abahanzikazi Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly ndetse na Fatuma Muhoza wamenyekanye nka Nina. Aba bahanzikazi bazwiho ubuhanga bukomeye mu miririmbire yabo. Ni abahanzikazi bafite izina mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba by'umwihariko mu gihugu cya Uganda.



Kwamamara kwa Charly na Nina mu gihugu cya Uganda usibye kuba gushingiye ku bitaramo bagiye bakorera muri iki gihugu ariko kandi banakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo Geosteady ndetse na Bebe Cool. Kubaka izina kwabo mu gihugu cya Uganda biri mu biri kubafasha gucurangwa ku ma televiziyo yo muri iki gihugu.

Kugeza magingo aya aba bahanzikazi bafite indirimbo yabo nshya bise 'Uburyohe' iri mu ndirimbo z'abanyarwanda zikomeje gucurangwa mu bitangazamakuru by'i Bugande. Mu nkuru yacu turifashisha amafoto yafashwe ubwo zimwe muri televiziyo zikomeye zacurangaga indirimbo baherutse gushyira hanze yitwa 'Uburyohe'.

Zimwe mri televiziyo zicuranga iyi ndirimbo muri Uganda harimo; NTV, NBS n'izindi zinyuranye zicuranga iyi ndirimbo. Usibye muri Uganda ariko nanone no muri Tanzania iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina iri mu ziri gucurangwa cyane cyane kuri televiziyo ya Wasafi Tv iri mu zikunzwe mu gihugu cya Tanzania by'umwihariko mu bijyanye n'imyidagaduro.

Gucurangwa kw'iyi ndirimbo muri Tanzania umuntu yaguhuza no kuba aba bahanzikazi baheruka muri iki gihugu ari naho bakoreye amashusho y'indirimbo yabo baherukaga, akaba ari indirimbo bise 'Komeza unyirebere' yakorewe amashusho na Kenny usanzwe ukorera indirimbo abarimo na Diamond nyiri Wasafi Tv.

Charly na NinaCharly na NinaMuri Uganda aba bahanzikazi indirimbo yabo ikomeje gucurangwa Charly na NinaWasafi Tv yo muri Tanzania nayo icuranga indirimbo y'aba bahanzikazi

REBA HANO INDIRIMBO 'UBURYOHE'YA CHARLY NA NINA

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND