RFL
Kigali

Ndikumana Bodo ari gukorera imyitozo muri AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2019 10:43
0


Ndikumana Bodo rutahizamu wamenyekanye mu makipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Etincelles FC kuri ubu muri uyu mwaka w’imikino nta kipe afitiye amasezerano bityo akaba ari kwityaza akorera imyitozo muri AS Kigali itozwa na Masud Irambona Djuma.



Ndikumana Bodo ari gukorera imyitozo muri AS Kigali nyuma y'uko yasoje amasezerano yari afitanye n’Amagaju FC y’i Nyamagabe bityo akaba ari kugira ngo arebe ko yagumana ubukana bwatuma azabona ikipe mu minsi iri imbere.

Ndikumana Bodo ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri shampiyona y’u Rwanda binajyana n’umubare utari muto w’amakipe yanyuzemo amwe anakomeye nka Rayon Sports, AS Kigali na Etincelles FC.



Ndikumana Bodo mu myitozo ya AS Kigali

Ndikumana Bodo wasoje umwaka w’imikino 2017-2018 ari umukinnyi w’Amagaju FC, yakiniye ikipe ya AS Kigali ayivamo agana muri Rayon Sports ayikinira umwaka umwe (2014-2015) aza kuyivamo agana muri Etincelles FC akinamo undi mwaka (2015-2016) mbere yo kugana muri Espoir FC azakinamo umwaka (2016-2017).



Ndikumana Bodo ni umukinnyi ufite uburambe muri shampiyona y'u Rwanda

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND