RFL
Kigali

2018 wari umwaka w'abaririmbyi bahogoza, ko ibijya gushya bishyuha 2019 twitege iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 10:59
1


Umunyarwanda w'umuhanga yarebye uko ibintu bihagaze aca umugani agira ati Ibijya gushya birashyuha. Ni umugani ariko ugana akariho. Uyu mugani twawifashishije mu nkuru yacu kugira ngo dufatanye n'abasomyi bacu kureba aho umuziki wacu werekeza muri uyu mwaka wa 2019 cyane ko umwaka wabanje ho tuba twarabonye ibyawubayemo.



Abanyarwanda bavuga ko ushaka kumenya iyo ajya abanza kumenya iyo ava. Reka dusubize amaso inyuma turebe mu mwaka wa 2018. Umwaka wa 2018 ni umwaka waranzwe cyane n'iterambere rya muzika y'u Rwanda dore ko abahanzi b'abanyarwanda batangiye guca akagozi bagacengera mu muziki wo mu karere by'umwihariko muri Uganda ndetse n'u Burundi. Abahanzi nyarwanda batumiwe mu bitaramo bikomeye n'ubwo ibyinshi bitabaye ku mpamvu zihabanye na muzika.

Usibye ibi ariko kandi 2018 ni umwaka abantu batazibagirwamo intsinzi ya Yvan Buravan wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes cyahuriranye n'igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere "The Love Lab" igitaramo kitabiriwe bikomeye. Bruce Melody yegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani ari nako akora ibitaramo binyuranye kandi bikomeye.

Uko Bruce Melody yavugwaga ni ko Meddy nawe yavuzwe cyane ko ari we muhanzi watumiwe mu gitaramo kugeza ubu umuntu yahamya ko ari cyo cya mbere kinini gihoraho kandi kinini mu bitaramo bya hano imbere mu Rwanda. Aba bahanzi kimwe n'abandi baririmba bahogoza bayoboye umuziki w'u Rwanda umwaka wose urashira abaririmba bihabanye nabo umwaka ubabana munini.

Aha nituvuga abaririmba bihabanye n'abahogoza hano mu Rwanda wavuga abaririmba Afrobeat ndetse na Hip Hop cyane ko izi njyana arizo zakunze guhanganira kuyobora muzika y'u Rwanda. 2018 ntawashidikanya ko abaririmbyi aribo bayoboye uyu muziki ariko se nanone umuntu yakwibaza niba 2019 nabwo ariko bigomba kugenda cyane ko n'abakora izindi njyana nabo baticaye ubusa bakabaye bakora cyane bakubita agatoki ku kandi bifuza kugarurira injyana zabo ishema mu Rwanda.

Ibijya gushya birashyuha umwaka uko utangiye bica amarenga y'uko ushobora kurangira, ariko nanone haba hakiri amahirwe ko hari ibyahinduka bitewe no kwikosora kwabayeho. Uyu mwaka utangiranye umuvuduko udasanzwe ku baririmbyi bahogoza. Magingo aya The Ben ni we wavuga ko atangiranye 2019 ingufu cyane ko afite indirimbo iri gukundwa n'abatari bacye, indirimbo yise Fine Girl. Kuri iri ndirimbo irakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze aho iri guca ku mateleviziyo akomeye. The Ben yamaze gutangaza ko muri uyu mwaka afite igitaramo cyo kumurika Album ye nshya mu mujyi wa Kigali.

Yvan Buravan

Bruce MelodyYvan Buravan na Bruce Melody abahanzi batazibagirwa 2018 mu mateka y'umuziki wabo

Ibi ubihuza n'imbaduko itsinda rya Charly na Nina bahagurukanye mu mwaka wa 2019 cyane ko ari umwaka batangiranye indirimbo nshya bise "Uburyohe" kimwe n'ibitaramo Yvan Buravan agiye gukora bizazenguruka Afurika bigasorezwa mu Bufaransa. Hano umuntu yahahera ahamya ko uyu mwaka nawo ntagihindutse ushobora kuba umwaka w'abahanzi baririmba bahogoza kurusha abaririmba ukundi.

Ibi ubihuje n'uburyo bamwe mu baganzi bakora injyana ya Afrobeat muri iki gihe basa n'abacitse intege ndetse n'uburyo benshi mu baraperi mu Rwanda badafite isura nziza bigaragaza ko hatagize igikorwa cyangwa igihinduka abaririmbyi bakongera kwigarurira uruganda rwa muzika muri uyu mwaka wa 2019 nk'uko babigenje mu mwaka wa 2018.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo nyir'izina by'umwanditsi wayanditse. Ese wowe hari ukundi ubibona ? Ese wowe ubona ari iki cyo kwitega muri uyu mwaka wa 2019 ? Ahanyuzwa ibitekerezo ku rubuga rwacu twiteguye kwakira igitekerezo cyawe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • asaf5 years ago
    rap is at the top my brother kdi nta rnb tugira murwanda bose bakoze afrobeat so rider man and amag the black uyumwaka ni uwabo bakoze mega hits muri style yabo ikinyarwanda by rider umuntu by amag





Inyarwanda BACKGROUND