RFL
Kigali

Seninga Innocent yagaragaje igituma Bugesera FC idahozaho mu gutsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2019 11:38
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019 ikipe ya Bugesera FC yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1- 0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona. Seninga Innocent yavuze ko abakinnyi ba Bugesera FC baba batateguwe neza bitewe n’amikoro macye.



Bugesera FC yatsinzwe n’Amagaju FC nyuma y'uko iyi kipe y’Akarere ka Bugesera yari yabashije gutsinda Police FC ibitego 3-1 mu mukino wari wabereye Kicukiro tariki 31 Ukuboza 2018.

Abajijwe impamvu ikipe ya Bugesera FC idahozaho gutsinda avuga ko ngo iyo abakinnyi bafite umukino ntibarare ahantu hamwe biba bigoye ko umutoza yabagenzura ngo amenye uko baraye bityo azamenye uburyo abakoresha mu kibuga. Gusa ngo ibi byose bituruka mu kuba nta mikoro ahari ku buryo haboneka amafaranga yo gutegura iyo gahunda yo kubaraza hamwe.

“Twatakaje umukino twagombaga gutsinda. Navuga ko ibintu byo gusubika umukino bitugiraho ingaruka kuko abakinnyi ntabwo bataha hamwe buri wese agenda ukwe bakabyuka baza gukina, ntiwamenya ngo baba baraye he cyangwa ngo baraye mu biki, ntabwo baza mu mukino bameze neza nk’uko tuba twarabateguye mbere”. Seninga Innocent


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC

Seninga Innocent avuga ko n'ubwo ibyo byose biba bitabayeho ngo abakinnyi barare hamwe, arabashimira ko bagerageza kwitwara neza uko bikwiye n'ubwo hari igihe mu mupira w’amaguru bisaba amahirwe.

Seninga avuga ko ibyabaye byarangiye ahubwo ko mu gihe imikino izajya iba yasubitswe hagomba kurebwa uburyo ikipe yajya itegurwa abakinnyi bakaba bakomeza kuguma mu mwiherero, ingingo agomba kuganira n'abayobozi b'ikipe ya Bugesera FC.

“Ndaza kwegera abayobozi turebe uko ubushobozi bwajya buboneka mu gihe hasubitswe umukino bityo tugategura ikipe mu buryo bwiza. Gusa butanabonetse tugomba kuba abanyamwuga tugakina uko byaba bimeze kose”.


Seninga Innocent avuga ko agomba kwicarana n'abayobozi bakareba uko bazajya bategura ikipe mu gihe umukino wasubitswe 

Amagaju FC yagumye ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego 11 mu mikino 12 kuko bafitanye umukino w’ikirarane na Mukura Victory Sport.


Nzigamasabo Steve umukinnyi ukomeye wa Bugesera FC yahawe ikarita itukura 


Samson Irokan Ikecukwu yahushije penaliti yari guha Bugesera FC inota rimwe 

Bugesera FC iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego bitandatu (6) mu mikino 13 bamaze gukina. Umukino utaha bazahura na Musanze FC i Nyamata mu gihe Amagaju FC azakira Kiyovu Sport.


Nimubona Emery ukina inyuma ahagana iburyo muri Bugesera FC yohereza umupira 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND